“Iki si igihe cyo kuzuyaza no gushidikanya”_Perezida Kagame

POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2020, mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yabaye ku nshuro ya 75 hifashishijwe uburyo bw’iya kure, yavuze ko iki atari igihe cyo kuzuyaza cyangwa gushidikanya.

Muri iyi nama, Perezi Kagame yagarutse ku byago icyorezo cya covid-19 kimaze guteza isi birimo impfu z’abakabakaba miliyoni ndetse n’ubuzima bushaririye iki cyorezo cyateje abasigaye. Yagize ati”Iki ntabwo ari igihe cyo gushidikanya cyangwa kuzuyaza”.

Umukuru w’igihugu yashimye ubwitange bw’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima,OMS, ndetse n’Umuyobozi wawo Dr Tedros Adhanom, avuga ko u Rwanda ruzakomeza gutanga umusanzu warwo mu kwita ku busugire bw’uyu muryango.

Muri iyi nama, Perezida Kagame yanagarutse ku ntambwe imaze guterwa n’amahanga yose mu kwimakaza uburinganire ndetse anakomoza ku ngamba zafashwe zo kubungabunga ibidukikije harimo no kwirinda ibyuka bihumanya ikirere.

Iyi nama ya 75, byari biteganyijwe ko yari kubera mu mujyi wa New York gusa ntibyashobotse kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.