Ihere ijisho ibyaranze ubukwe bwa Platin n’umukunzi we(Amafoto)

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuhanzi nyarwanda wahoze mu itsinda rya Dream Boys, Nemeye Platin(P),yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ingabire Olivia..

Mu minsi ishize ni bwo haje inkuru y’uko Platin arimo arategura ubukwe mu ibanga aho byavugwaga ko buzaba muri Mata uyu mwaka.

Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Platin yasezeranye imbere y’amategeko na Olivia Ingabire biyemeza kubana akaramata. Ni mu muhango ukaba wabereye mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Platin watunguye benshi, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho ifoto nyuma yo gusezerana iherekezwa n’amagambo agira ati”Baba yemeye icyaha.”

Kuva muri 2017 yatandukana na Diane, ntabwo yigeze avugwa cyane mu rukundo uretse muri 2019 ubwo byavuzwe ko ari mu rukundo na Umukundwa Clemence witabiriye Miss Rwanda 2019 ariko aza kubitera utwatsi.

Platin n’umukunzi we Olivia
Ubukwe bwabo bwatunguranye cyane
Bahawe icyemezo cy’abasezeranye

Leave a Reply

Your email address will not be published.