Idamange yatawe muri yombi,asize akomerekeje umupolisi

ABANTU MURWANDA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021,yataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne,ukurikiranyweho gukomeretsa umupolisi n’ibindi byaha.

Mu itangazo Polisi y’u Rwanda yageneye itangazamakuru n’abanyarwanda,ivuga ko ibi byabaye ahagana i saa kumi z’umugoroba ubwo uru rwego ndetse n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza zatanga muri yombi iyu mugore ukekwaho guteza imidugararo muri rubanda.

Itangazo rigira riti:”Muri uyu mugoroba wa tariki 15 Gashyantare 2021,Polisi ifatanyije na RIB bataye muri yombi Idamange Iryamugwiza Yvonne ukekwaho ibyaha bikomeye birimo guteza imidugararo,kwanga itabwa muri yombi rikurikije amategeko no guhohotera ushinzwe gukomeza amategeko”.

Polisi ikomeza ivuga muri iri tangazo ko ukekwa yanakoresheje icupa,akomeretsa mu mutwe umupolisi wahise wihutishirizwa kwa muganga,ku bitaro by’akarere ka Kacyiro ngo ahabwe ubuvuzi.

Idamange atawe muri yombi nyuma yo kwibasirwa n’abiganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga bamushinja ibyaha birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,yifashishije urubuga rwa YouTube.

Leave a Reply

Your email address will not be published.