Ibyo wamenya kuri shampiona ya premier league igarutse none tariki17 Kamena 2020.

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na Mutabazi Fidele

Kuwa 17 Kamena 2020

Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza izwi cyane nka Premier League irasubukurwa uyu munsi ku wa gatatu ariko ntiza kuba imeze nk’uko isanzwe kubera ingamba zo kwirinda covid19.

Nyuma y’iminsi 100iyi shampiona ihagaze kubera icyorezo cya coronavirus, Aston Villa na Sheffield United ni wo mukino uri bubanzirize iyindi uyu munsi.

Biteganyijwe ko imikino 92 isigaje gukinwa izarangira tariki 26 y’ukwezi gutaha kwa karindwi.

Imikino izajya ibera mu bibuga bitarimo abafana, ni imwe mu ngamba zo kwirinda ubundi bwandu bushya bw’iyi virus.

Amakipe yari amaze igihe gito asubukuye gukora imyitozo.

Abakinnyi ba Premier League n’abatoza bazakomeza gusuzumwa kabiri mu cyumweru, uwo basanzemo iyi ndwara ashyirwe mu kato iminsi irindwi.

Uyu munsi Aston Villa irahura na Sheffield United mu mukino utangira guhera saa moya z’ijoro ku isaha yo mu Burundi no mu Rwanda.

Uwo urabanziriza umukino wa Manchester City yakira Arsenal guhera saa tatu na 15 ku isaha yo mu Rwanda.

Abakinnyi ba Arsenal bishimira igitego batsinze Bunrey

Gusa nubwo iyi shampiona isubukuwe ariko hazubahirizwa ingamba zikurikira.

Indi mikino yose hamwe y’umunsi izaba mu mpera y’iki cyumweru.

  • Imikino yose izaba nta bafana, gusa hari abantu bacye bafite imirimo bemewe muri stade batagomba kurenga 300.
  • ‘Stades’ zizaba zigabanyijemo ibice bitatu – umutuku (ikibuga n’aho abasimbura bicara), umuhondo uburira (mu myanya y’abafana), icyatsi (ibindi bice by’inyuma muri ‘stade’) – buri wese mu bemerewe akaba azi aho atarenga.
  • Amakipe yose yemerewe abasimbura batanu aho kuba batatu nk’ibisanzwe, urutonde rwabo baraba ari icyenda aho kuba barindwi.
  • Abakinnyi ntibemerewe gusuhuzanya mbere y’umukino no kwinjira mu kibuga begeranye, imipira bakina, uduti rwo muri koruneri, amazamu n’ibikoresho bigaragaza gusimbuza bizajya bisukurwa kenshi mbere no mu mukino.
  • Abaganga, abatoza n’abasimbura beretswe uko bazajya bagenda aho bemerewe mu kubahiriza kutegerana.
  • Ibiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino bizajya bitangirwa iruhande rw’ikibuga hifashishijwe ikoranabuhanga.
  • Ikoranabuhanga rya VAR rizakomeza kwifashishwa.
Umwe mu batoza n’abakinyi ba Premier league.

Leave a Reply

Your email address will not be published.