Ibyo wamenya ku birori bya KISS Summer Awards bizatangirwa muri Kigali Arena.

IMYIDAGADURO MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Uko iminsi igenda havaho umwe ni ko umuhango wo gutanga ibihembo bya KISS Summer Awards 2021 bietegerejwe na benshi bigenda byegereza.

Iminsi 2 yonyine niyo isigaye ngo hamenyekane indirimbo yakunzwe cyane mu mpeshyi, umuhanzi wahize abandi, utunganyije indirimbo nziza ndetse n’umuhanzi mushya mwiza.

Ibi bihembo bitegurwa na Radio KISS FM bigaterwa inkunga na Skol, bigiye gutangwa ku nshuro ya kane mu rwego rwo gushimira abanyamuziki basusurukije abanyarwanda mu mpeshyi.

Iby’uyu mwaka ntibisanzwe! Kuva mu 2018 ibi bihembo byatangirwaga muri studio za Radio KISS FM bigakorwa mu buryo bw’ikiganiro cyihariye gusa ubu siko biri.

Tariki 23 Ukwakira 2021, ibihembo bya KISS Summer Awards 2021 bizatangirwa muri nyubako ya Kigali Arena, ndetse ku nshuro ya mbere bizitabirwa n’abakunzi b’umuziki.

Uretse gutanga ibihembo abazaba bitariye bazataramirwa n’abahanzi batandukanye bakunzwe bo mu Rwanda.

Ibi birori ni cyo gikorwa cya mbere kitari icya siporo kizaba kibereye muri Kigali Arena nyuma yo guharika ibikorwa by’imyidagaduro bihuza abantu benshi.

Amatora arakomeje ku rubuga rwa interineti rwa www.kissf.rw cyangwa se kuri telefone ukanze *544# ugakurikiza amabwiriza.

Mu mwaka ushize Bruce Melodie yegukanye igihembo cya Best Summer Artist, Kevin Kade aba Best Summer New Artist, Mico (Igare) yegukana icya Best Summer Song, MadeBeat aba Best Summer Producer naho DJ Bob ahabwa icya Best Achievement Award.

emeza utore abahanzi ushyigikiye

Leave a Reply

Your email address will not be published.