Ibitangaje kuri Burja Khalifa,umuturirwa muremure kurusha iyindi ku isi

TYAZUBWENGE UTUNTU N'UTUNDI
Sangiza iyi nkuru abandi

Inyubako ya Burja Khalifa iherereye mu gihugu cya Saudi Arabia ho muri Leta zunze ubumwe z’ Abarabu. Ni inyubako iri ku butumburuke bwa metero 828,ibintu bitangaje cyane. Gusa ibi usoma ni byo,wumvise neza ifite uburebure buburaho gato ngo ipime ikirometero cyangwa metero 1000.

Uyu ni umwe mu mitungo ya kompanyi yitwa EMAAR (Engineering Management Automation Army Reserve) iyoborwa na Amit nka CEO wayo ndetse ikaba yarashinzwe na Mohammed Alabbar akaba na Umuyobozi Mukuru(Chairperson) wayo.

Iyi kompanyi yashinzwe Ku wa 16 Kamena 1997 mu mujyi wa Dubaï,ubu ifite amashami menshi hirya no hino ku isi nka EMAAR India n’andi atandukanye.

Igishushanyo mbonera cy’iyi nyubako cyashushanyijwe n’umugabo witwa Adrian Smith,yatangiye kubakwa muri Mutarama 2004 aho imirimo yo kuyisoza yaje kurangira muri Mutarama 2010 itwaye akayabo ka miriyari z’ amadorari.

Muri iyi nyubako ni ho usanga imashini ifasha abantu kurira imiturirwa izwi nka esanseri igenda kumuvuduko wa metero icumi ku isegonda,bikayigira iyambere ku isi mu kugenda ku muvuduko munini kuko iyi mashini biyifata umunota umwe namasegonda 28 kugira ngo ibe igejeje umuntu mu igorofa rya 163.

Inkuru dukesha urubuga rwa www.whatson.ae, ivugako Burja Khalifa irimo amahoteri ahenze ku kigero cyo hejuru cyane nk’ayinyenyeri eshanu nahenze cyane cyane y’ inyenyeri zirindwi nka Burja Al Arab,aho usabwa kwishyura amadorari ibihumbi 24000$,asaga miriyoni 23 mu mafaranga y’u Rwanda ku ijoro rimwe.

Ntawashidikanya ko tutitaye ku yo umuntu w’umukire mu Rwanda atunze yose, kurara muri iyi hoteli byamuteza icyuho gikomeye gitewe gusa no gucumbika muri iyi nyubako umuntu yakwita paradizo yo mu isi.

Iyo ushaka kwamamaza kuri iyi nzu,urugero nko gushyira ibendera ry’igihugu runaka kuri yo bigutwara amafaranga atagira ingano, bikagaragarira aho umunsi umwe Kenya yari yizihije umunsi mukuru w’ubwigenge uzwi nka Jamuhuri, bashyize ibendera rya Kenya mu matara yo kuri iyi nzu aho uwarebaga yabonaga  Khalifa isa neza neza n’ibendera rya Kenya kuva hasi kugera hejuru. Ibi byatwaraga miriyoni 6.8 z’amashiringi ya Kenya mu minota itatu,akaba ari asaga gato miliyoni 54 z’amafaranga y’ U Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.