Ibimenyetso 7 bigaragaza umukobwa udashaka urukundo rwawe nawe

URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na UMUTESI OLGA

Uyumunsi ndabaha ibimenyetso bikwereka umukobwa udashaka ko mukundana cyangwa se utishimiye kuba m’umubano mushobora kuba murimo, ariko wowe ugatekereza ko ibintu bimeze neza, kandi ubundi bitameze neza habe nagato. soma neza witonze rero bigufashe kumenya aho uhagaze kugirango ubuzima bwabwe burusheho kumererwa neza. Komeza hasi >>>>



  • Yica gahunda zawe kenshi gashoboka ariko akubahiriza icyo we yifuza. ushobora kumuha gahunda uti uyumunsi turahura cyangwa se turakora iki, kuko uba uzi neza ubanye nawe igihe kitari gitoya, ukumva ko kumuha gahunda ari ibintu byoroshye, ariko ugasanga akenshi arazica ntanimpamvu aguhaye, ariko ubundi iyo ukunda umuntu umubonera umwanya kenshi gashoboka, mugihe rero ubonye yica gahunda kenshi, bigaragaza ko aba yirinda ko umubano wanyu wazamuka, hato ejo atazanisanga yagize amaranga mutima kuri wowe.
  • Kukuganiriza n’ikibazo. uzasanga akwandikira gakeya gashoboka cyangwa se aguhamagara gake gashoboka , iki ni ikimenyetso kikwereka ko ntamwanya agufitiye, kuko ushaka ko mukundana, ntashobora kukuburira umwanya, akaba yaguhamagara, cyangwa se akakwandikira.



  • .Akubwira kenshi ko atari tayari gukundana. arakunaniza kenshi gashoboka, akakwereka ko atari tayali yo kwinjira m’urukundo rwanyu, kandi kuri wowe ukaba ushaka umubano uri serie, kuburyo uvuga ngo ibintu byose ubishyize kuruhande, kugirango ubashe kubana nawe, ariko bikarangira akunaniza. iki ni ikimenyetso ushobora kwitondera, irinde rero guhatiriza.
  • Ibiganiro byose wifuza ko muganiraho k’umubano wanyu abigendera kure. Iyo ufite gahunda n’umuntu mukundana akenshi muricara mukaganira k’umubano wanyu aho ugeze, aho muvuye naho mujyeze, icyo gihe rero atangira kugukwepesha hirya agucisha hino, ahanini uzabibona numubaza wenda icyo uakunda cyangwa icyo wanga, akagusubiza akubwira ko hakirikare azabikubwira.
  • Arakubahuka cyane, ntagaciro aguha. Ikindi uzasanga agusuzugura cyangwa se ntagaciro aguhereza, icyi ni ikindi kintu ukwiye kwitondera, ukareba uburyo akuganiriza, uburyo akuvugish, ese muby’ukuri ni ikihe kinyabupfura akwereka?, ese mubyukuri ni irihe tandukaniro ryawe nabandi kubiganiro mujyirana?
  • Yishimira ko mukomeza kuryoshya ubuzima nyamara atitaye ku amaranga mutima yawe. aba nibaba kobwa baba bashaka kurya amafaranga abatipe, babakobwa muzi neza ko, ikibabeshejeho ari ukurunguruka mwikofi y’abasore babeshya ko bakundana, nyamara nyamukobwa agenzwa n’ikindi
  • Ntakwiyegereza ngo akwisanzureho nk’umukunzi we. uyu mukobwa yirinda icyari cyo cyose cyabahuza k’umubiri hagati yanyu, ukaba wamukoraho, wamusoma cyangwa se yaguhobera.



Leave a Reply

Your email address will not be published.