Ibimenyetso 5 byakwereka ko uri mu rukundo rwa nyarwo

URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Nta kintu kizana ibyishimo nko kugirana umubano mwiza n’umukunzi wawe. Gusa n’ubwo bimeze gutya, biragoye kumenya uko umubano mwiza umera kuko abantu turaryaryana. Dore ibimenyetso 5 byakubwira ko uri mu bihe byiza n’uwo mukundana.

  1. Iyo mwizihiwe mwembi muraseka cyane

Umubano mwiza ushimisha kurusha urwenya. Kimwe mu bimenyetso bizakwereka ko uwo mukundana agukunda koko, nuko iyo hari ikibashimishije muri kumwe musekana kandi cyane. Inzira y’urukundo iramanuka ikanaterera, ariko ukutumvikana niba bimaze kuba umuco hagati yanyu icyo gihe muba mukeneye kwicara mukaganira.

  1. Nta kuneka ubutumwa bwohererejwe mugenzi wawe

Iyi ngingo yatangaza benshi, nyamara ni ukuri kwambaye ubusa. Buri mubano mwiza uba wubakiye ku cyizere;haba mu buzima busanzwe ndetse no mu mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga. Abakunzi beza barangwa no kwizerana, ni yo mpamvu bitari ngombwa kugenzura ubutumwa uwo mukundana yakira, byaba ari ugufata telefoni ye atabizi cyangwa kwifashisha ikoranabuhanga rikwereka ibyo yandika.

Niba ujya ugenzura ubutumwa bugufi bw’umukunzi wawe, ukwiye kwibaza niba koko umwizera cyangwa niba urukundo.  rwe ari wowe rugenewe.

  1. Uracyavuga ijambo “Mbabarira” na “Murakoze”

Abakunzi batabanye neza, bageraho n’amwe mu magambo y’ikinyabupfura bakayatera ishoti. Iyo agusaba aba asa n’ugutegeka kandi iyo hari icyo umuhaye cyangwa umukoreye ntagushimira kuko aba abifata nk’inshingano zawe.

Ikimenyetso kiranga abakunzi babirimo neza, ni ugusabana imbabazi no gushimira bakoresheje amagambo”mbabarira” na “murakoze” cyangwa andi asobanura nka yo.

  1. Ibya kera bibi murabyibagirwa,ibyiza mukabyigiraho

Niba hari ibihe bikomeye wanyuzemo n’umukunzi wawe ndetse mukaba mwanarwana cyangwa mugatandukana by’igihe gito, ibi byigutera kwiheba kuko ababana bose bibabaho rimwe cyangwa kenshi. Gusa abakunzi beza, ibihe bibi banyuzemo barabyibagirwa, bagashyira hamwe bagamije ko ejo ha bombi haba heza.

Kutumva ibintu kimwe birasanzwe, gusa amakimbirane akemurirwa mu kuganira no kubabarirana hagati yanyu, si ukubika inzika no kugambirira kuzakora igisa n’icyo umukunzi wawe yagukoreye.

  1. Kwikunda ni ingenzi

Urukundo rwa nyarwo ntirutuma wiyibagirwa ngo wumve ko kuba ufite uwo muri kumwe bihagije. Urukundo ni intambara itagira iherezo uba ugomba gukomeza kurwana, niba hari imihigo wahize ugomba kuyesa aho gutegereza ko uwo mukundana azakora ibye agakora n’ibyawe.

Ibuka ko urukundo ari nk’ikimera kiri mu rubibi gikeneye kuvomerwa n’impande zombi. Wimanika amaboko ngo wumve ko kumera neza kwawe ari inshingano z’uwo muri kumwe ariko wowe kubaho neza kwe bikaba bitakureba na byo agomba kubyitaho. Ibuka ko n’umuriro kugira ngo wake ukenera umwuka,iyubahe kande wereke inshuti yawe inyota n’umuhate ufitiye iterambere rya mwembi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.