Ibikorwa bya Siporo byemerewe gukora hakurikizwa ingamba zo kwirinda covid-19

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Mu ibaruwa Minisiteri ya Siporo yandikiye amashyirahamwe ya Siporo yose mu Rwanda, yemeje ko imikino,imyitozo ndetse n’amarushanwa byakomorewe ariko bigakorwa hakurikizwa ingamba zo kwirinda coronavirus.

Iyi baruwa ivuga ko nyuma yo gusuzuma ingamba amashyirahamwe zizakurikizwa amashyirahamwe ya Siporo yandikiye Minisiteri, ibikorwa bya siporo byemewe guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Nzeri 2020.

Ishyirahamwe ritegura amarushanwa n’imyitozo, rirasabwa kuzajya ribanza kwandikira Minisiteri ya Siporo ibaruwa ibisabira uburenganzira ndetse bigashyirwa mu bikorwa nyuma yo kwemererwa.

Minisiteri ya Siporo ikomeza ivuga ko ikipe igiye mu myitozo cyangwa ku mukino runaka, isabwa kuzajya ishyira uburyo bwo kwirinda ahabera imyitozo cyangwa umukino mu rwego rwo kurinda abakinnyi n’abandi bitabiriye icyo gikorwa.

Ibaruwa ya MINISPORTS

Leave a Reply

Your email address will not be published.