Ibibazo 5 wabaza umukobwa ukabasha kumumenya bihagije

URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Hari igihe wicarana n’umukobwa mubyukuri ukabura ibintu umuganiriza cyangwa se amagambo akagushirana, Kurikira neza ibi bibazo ushobora kumubaza bigatuma umumenya wese utiriwe wirushya bizagufasha.

Ninde muntu ufata nk’intwari m’ubuzima bwawe?, Iki kibazo akenshi gisubizwa bikurikije n’umuntu uba ushaka kuzaba nkawe mubuzima bwawe , rero iyo umubwiye ati, muby’ukuri ninde muntu, ufataho ikitegererezo m’ubuzima bwawe, icyo gihe igisubizo aguha, nicyo cyikwereka imitekerereze ye, ndetse nahazaza he, kuko aba aharanira iterambere rimeze neza, nkiryuwo yakubwiye.

Ni ikihe kintu ukora ukumva kira kunyuze cyane?, iyo ubajije umukobwa icyo akunda akakikubwira, ni ikintu uba ugomba kwibandaho cyane, uka kizirikana kuko kiba ari kimwe mubigize ipfundo ry’urukundo rwanyu, iyo icyo cyintu ukimukoreye, urukundo rwanyu rurushaho gukomera.

Ni ikihe kintu m’ubuzima cyaguteye isoni?, Icyi ni ikibazo cyiza cyane ubaza umukobwa akaba yakwirekura akakubwira akari imurori kubera ko, icyamuteye isoni kiba gisekeje birumvikana.

Ni iki cyakubabaje mubuzima?, Niba akubwiye ikintu cyamubabaje mubuzima, urugero akakubwira ngo hari uwo bakundanye, uko babanye mururwo rukundo bikaba byaramugoye cyane, bikamuvuna, icyo ni ikintu ukwiye kubakiraho kikagufasha cyane, kuburyo wowe ukirinda maze bigatuma urukundo rwanyu mwembi rugera kure kuko uba ubashije kumenya icyo akunda ndetse nicyo yanga.

Ese waba ufite inshuti zingahe?, ibi bizagufasha kumenya uti, ese uyu mukobwa dukundana yaba akunda abantu, cyangwa se yaba akunda gusabana n’inshuti, kuko uba ugomba guteganya ko igihe uzaba uri kumwe n’inshuti zawe azazakirana urugwiro. kuko abakobwa benshi

Yanditswe na UMUTESI OLGA

Leave a Reply

Your email address will not be published.