“Ibi byitwa gutegura”_Munyakazi Sadate avuga kuri penariti yagombaga guhabwa APR FC

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate,yarenze iby’amahari asanzwe hagati y’ikipe yayoboye na mukeba wayo yemeza ko APR FC yahemukiwe ubwo bayimaga penariti yagaragariraga buri wese mu mukino wayihuzaga na Mogadishu City Club yo muri Somalia.

Mu mukino w’ijonjora ubanza wa CAF Champions league,ni wo APR FC yacakiranyemo na Mogadishu City Club yayisuye iwayo I Djibouti ndetse birangira amakipe yombi anganyije 0-0.

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri cy’umukino,iyi kipe y’ingabo z’igihugu yahushije uburyo bukomeye bw’ibitego bunyuze kuri Mugisha Gilbert na Bizimana Yannick.

Nk’uko abenshi barebaga uyu mukino babyemeza,iyi kipe yari ikwiye guhabwa penariti ku ikosa ryakorewe Bizimana mu rubuga rw’amahina gusa birangira umunyatanzaniya wari wasifuye uyu mukino ahakanye ko hari icyabaye.

Yifashishije amashusho,Sadate yagaragaje uburyo Yannick Bizimana yakorewe ikosa ndetse ashimangira ko habayeho akarengane gakomeye kuko APR FC yakabaye yahawe penariti.

Yagize ati:”Mu mukino wahuje APR FC na Mogadishu City Club ndahamya ko APR itabaniwe ubwo bayimaga penariti igaragarira buri wese,ibi byitwa gutegura. Pole sana ku bavandimwe bacu bo muri APR FC.”

Kuri iki Cyumweru,ni bwo hateganyijwe umukino wo kwishyura hagati ya makipe yombi ukazabera kuri sitade ya Kigali. APR irasabwa kuwutsinga kugira ngo ibone amahirwe yo kuzahura na Etoile Sportive du Sahel mu ijonjora rya kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published.