Huye:Hamenyekanye ikishe inkende yasanzwe imanitse mu mugozi

MURWANDA UTUNTU N'UTUNDI
Sangiza iyi nkuru abandi

Inkende yari yagaragaye imanitse mu mugozi ku gisenge cya sitade ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye,bimaze kwemezwa ko itiyahuye ahubwo yazize impanuka yatewe no gufatwa n’umugozi yari imaze iminsi igendana.

Aya makuru yemejwe n’uwitwa Ntaganzwa Aaron,uri mu bayobozi b’abanyeshuri muri iyo kaminuza,aho yashimangiye ko inkende yari imaze igihe igendana uwo mugozi wayihitanye.

Abinyujije ku rukuta rwe  rwa Twitter yagize ati:”Nyuma yo kugenzura neza,turabamenyesha ko iyi nkende itiyahuye. Yari imaze igihe igendana umugozi(nk’uko byemezwa n’abanyeshuri bayibonye ejo hashize). Uwo mugozi ni wo wafashe hejuru mu musumari w’ibati bituma ipfa”.

Dr Ange Imanishimwe, inzobere mu by’ibinyabuzima akaba n’umuyobozi w’umuryango utari uwa Leta  ugamije kubungabunga no kwita rusobe rw’ibinyabuzima {Biodiversity Conservation Organization (BIOCOOR)} mu kiganiro yahaye hafiyawe.com avuga ko ubutabazi ku nyamaswa n’ibimera biri mu kaga ari ngombwa cyane kandi bikwiye kuba inshingano ya buri kiremwamuntu.

Yagize ati: “…Ubutabazi ku nyamaswa n’ibimera biri mu kaga, ni ngombwa cyane kandi bikwiye kuba inshingano ya buri kiremwamuntu. Twizere ko iri bushyingurwe mu buryo bwubahirije amategeko Mpuzamahanga yo kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima, ati ubu ni ubutumwa bwa BIOCCOR.’’

Inkende ziba mu mujyi wa Huye inyinshi zitaha mu ishyamba rya ‘Arboretum’ ryahoze rizwi nk’irya Kaminuza y’u Rwanda. Zikunda kugaragara ku bwinshi ku mihanda n’inyubako zo muri uyu mujyi.

Ntaganzwa yasobanuye ikishe inkende
Inkende yasanzwe imanitse mu mugozi
Buriye hejuru gusuzuma ikishe iyi nkende

Leave a Reply

Your email address will not be published.