Huye: Inkende yasanzwe imanitse mu kagozi yapfuye,biracyekwa ko yiyahuye

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuri uyu wa 10 Werurwe 2021, mu karere ka Huye muri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, hasanzwe Inkende inagana mu mugozi hejuru ku gisenge cya Stadeyapfuye.

Bamwe bateye ubuse bavuga ko iyi nkende yiyahuye, gusa magingo aya, ntiharamenyekana icyishe iyo nyamaswa, haka hari gukorwa iperereza ku cyaba kishe iyi nkende.

Ku mbuga nkoranyambaga, mu bitekerezo bya bamwe; uwitwa Rwamucyo kuri twitter yagize ati: ‘’Amakuru mpawe…Inkende imanitse hejuru (Biravugwa ko yiyahuye).’’

Uwitwa Aissa Cyiza ati:’’…Nanjye niko mbibona, ndumva bayimanitse kuko n’ubwo yagira ‘Depression’ yakwigunga cg ikitandukanya n’izindi mais ntiyakwimanika.’’

Télesphore Ngoga, umusesenguzi muri ‘Conservation’, akaba Mwarimu, Nature Conservationest, Agronomist,..  yagize ati:’’Abayobozi babishinzwe muri RDB barimo kurebera hamwe n’ubuyobozi bwa UR-Huye icyakorwa byihuse.’’

Bimwe mu bikekwa n’abageze aho inagana, ni uko iyi nyamaswa yaba yanizwe n’umugozi, waba wari uri kuri iyo nyubako ya Stade, cyangwa uwo yagendanaga, wayifashe,  maze k’ubwimpanuka, ukaza gufatirwa ku gisenge cya Stade, inkende ikananirwa kuhikura, umugozi ukayiniga.

Dr Ange Imanishimwe, inzobere mu by’ibinyabuzima akaba n’umuyobozi w’umuryango utari uwa Leta  ugamije kubungabunga no kwita rusoberw’ibinyabuzima {Biodiversity Conservation Organization (BIOCOOR)} mu kiganiro yahaye hafiyawe.com avuga ko ubutabazi ku nyamaswa n’ibimera biri mu kaga ari ngombwa cyane kandi bikwiye kuba inshingano ya buri kiremwamuntu.

Yagize ati: “…Ubutabazi ku nyamaswa n’ibimera biri mu kaga, ni ngombwa cyane kandi bikwiye kuba inshingano ya buri kiremwamuntu. Twizere ko iri bushyingurwe mu buryo bwubahirije amategeko Mpuzamahanga yo kwita ku rusobe rw’ibinyabuzima, ati ubu ni ubutumwa bwa BIOCCOR.’’

Inkende ziba mu mujyi wa Huye inyinshi zitaha mu ishyamba rya ‘Arboretum’ ryahoze rizwi nk’irya Kaminuza y’u Rwanda. Zikunda kugaragara ku bwinshi ku mihanda n’inyubako zo muri uyu mujyi.

Iyi nkende birakekwa ko yiyahuye

1 thought on “Huye: Inkende yasanzwe imanitse mu kagozi yapfuye,biracyekwa ko yiyahuye

  1. Kuba inkende yiyahuye cg yishwe cg yapfuye ba Dr bagahaguruka bakavuga nyamara umuntu yapfa yishwe cg yiyahuye ntihagire urwego na rumwe ruvuga ba dr nkende ni nkende muri rusange ni bubahwe

Leave a Reply

Your email address will not be published.