Rwanda: Hatanzwe umubare ntarengwa Mugusezeranya no Gusabira uwapfuye mu rusengero, amateraniro ashobora gusubukurwa mu minsi 15

IYOBOKAMANA MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABZI Fidele

Kuwa 17 Kamena 2020

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa kabiri yayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri village Urugwiro yemeje gukomeza ingamba zitandukanye ziherutse gushyirwaho zo kwirinda icyorezo cya COVID 19 ndetse ikomorera abifuza gusezerana imbere y’Imana mu nsengero n’abapfusha ababo bifuza kubasabira mu nsengero.

Itangazo ryasohotse Saa saba z’ijoro rishyira kuri uyu wa gatatu taliki 17/06/2020, benshi bakekaga ko riza kongera kubasubiza muri gahunda ya ‘Guma mu rugo’ kubera ubwiyongere bukabije bw’abandura COVID 19 muri iyi minsi, ryaje rirekeraho gahunda zari zisanzwe ndetse rikomorera igice gito cy’abakenera serivisi z’insengero.

Iri tangazo rivuga ko ‘imihango yo gushyingirwa mu nsengero yemewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30, ariko amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo akazatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu’.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ‘imihango y’idini  yo guherekeza/Gusezera uwapfuye mu nsengero yemewe ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30’.

Hakomorewe kandi ubukerarugendo bwo mu gihugu n’ubukerarugendo mpuzamahanga ku bashyitsi baje mu ndege zihariye (Charter flights) baba abantu ku giti cyabo cyangwa abaje mu matsinda.

Insengero zo zirakomeza gufungwa ariko zishobora gufungurwa mu minsi 15 iri imbere hashingiwe ku bizava mu isesengura ry’inzego z’ubuzima.

Kiriziya ya saint simeon.
Mu myanzuro yashyizwe hanze ahagana saa saba zijoro kuri uyu wa 16 Kamena 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published.