Hari uburyo ibihangano by’abahanzi nyarwanda byagurishwamo bwihuse.

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Abahanzi baributswa ko hari uburyo barushaho kubyaza umusaruro ibihangano byabo bakarushaho gutera imbere no guteza imbere igihugu cyabo. Ubwo buryo bukubiye mu Gitabo cyanditswe mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, kitwa “Marketing Strategies for the Promotion of Cultural and Creative Industries in Rwanda” cyanditswe n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, (RALC).

Abahanzi b’Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye bakora ibihangano byiza ndetse bishobora gukundwa na buri wese wabyumva, wabireba cyangwa wabisoma ariko ntibimenyekane ku isoko ryagutse ryo mu Rwanda no mu mahanga.

Ibi bituma abahanzi b’Abanyarwanda badakura umusaruro ukwiye mu bihangano byabo bikanatuma na bo ubwabo badatera imbere cyangwa ngo bateze imbere igihugu cyabo mu buryo bukwiye

Iki gitabo kitwa “Marketing Strategies for the Promotion of Cultural and Creative Industries in Rwanda”, kigaruka ku bibazo byihariye bya buri kiciro cy’ubuhanzi mu Rwanda ndetse n’uburyo abahanzi bashobora kubivamo bakarushaho gukamirwa n’ibihangano byabo.

Ni igitabo cyuzuye impanuro zafasha abahanzi mu byiciro binyuranye gukarishya ubumenyi bwo kurushaho kubyaza umusaruro ibihangano byabo byaba ibyo muri Muzika, Sinema, Ubugeni n’Ubukorikori, Ikinamico, Urwenya, Imbyino, Ubwiza n’Imideri, Ubwanditsi ndetse n’Ubusizi.

Iki gitabo cyanditswe ku bufatanye n’impuguke mu by’Ubukungu, kinagaruka ku ngamba zo gushakira isoko ibikorwa by’ubuhanzi mu Rwanda bikarushaho kubyara umusaruro wafasha abahanzi kuva ku rwego rumwe bakagera ku rundi.

Niyomugaba Jonathan umukozi w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco abisobanura,

Ati “Gikubiyemo ingamba zafasha umuhanzi gutekereza mu gihe ahanga, agatekereza abo ahangira, agatekereza isoko kuko hari igihe usanga umuhanzi ahanga ibimurimo n’amarangamutima ye, ariko ntatekereze abo ahangira cyangwa abazabigura, ese bizakundwa bite? E

Muri Nzeri 2018, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yatangije gahunda yo gutera imishinga inkunga ishingiye ku muco w’u Rwanda ifasha guhanga imirimo mishya 1 000 buri mwaka.

Muri iyi gahunda, buri mwaka habaho igikorwa cyo gutoranya imishinga y’ubuhanzi ishobora gutanga imirimo ku bantu benshi igaterwa inkunga, ubundi abahawe ubushobozi bakazishyura mu gihe runaka.

ibihangano byose birisangamo

Leave a Reply

Your email address will not be published.