Haramenyekana niba Kabuga aguma mu Bufaransa cyangwa yoherezwa i Arusha

MURWANDA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2020, Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa ari narwo rusumba izindi muri iki gihugu, ruratangaza umwanzuro warwo ku kohereza Félicien Kabuga mu rukiko rwa ONU cyangwa se niba azaburanishirizwa mu Bufaransa.

Ibi bigiye kuba nyuma y’amezi 6, Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rutegetse ko Kabuga yohererezwa urwego rwasigaranye kurabgiza imirimo yasizwe n’Urukiko mpuzamahanga rw’i Arusha muri Tanzania.

Uru rukiko ruramutse rwemereye Kabuga kuguma mu Bufaransa, byaba hihuje n’icyifuzo cye kuko yari yabisabwe ku bw’uburwayi no kuba yizera ubwigenge bw’imanza zo muri iki gihugu.

U Rwanda yakoreyemo ibyaha ashinjwa birimo gucura umugambi wa jenoside, yiciwemo Abatutsi basaga 1,000,000, rwari rwasabye ko yaburanishirizwa mu Rwanda gusa iki cyemezo ntikiri muri bibiri bishoboka.

Kabuga w’imya 87 y’amavuko, yafatiwe i Paris mu kwezi kwa Gatanu, mu kwa Gatandatu ahakana ibyaha aregwa imbere y’Urukiko rw’ubujurire akaba ategereje ubutabera bw’Urukiko rusesa imanza.

Zimwe mu mpamvu umwunganizi wa Kabuga yatanze mu iburanisha ryo mu ntangiriro za Nzeri, harimo kuba Kabuga afite indwara imutera gutakaza ubushobozi bw’umubiri we n’ubwenge, bityo koherezwa i Arusha bikaba ngo byatuma uburwayi burushaho kuba bubi.

Kabuga yafatiwe i Paris muri Gicurasi 2020, hakaba hari hashize imyaka 20 ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zimuta muri yombi ngo aryozwe ibyaha ashinjwa,birebana no gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.