Hamenyekane igihembo Perezida Kagame yahaye Amavubi

IMIKINO MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu,Amavubi,bahawe akayabo kangana na 4,500,000 mu mafaranga y’u Rwanda nk’ishimwe bari bemerewe na Perezida Paul Kagame nyuma yo kugera muri 1/4 mu irushanwa rya CHAN2020.

Ubwo ikipe y’igihugu yasesekaraga mu Rwanda tariki ya 7 Gashyantare 2021,bavuye mu irushanwa rya CHAN 2020 nyuma yo gusezerwa na Guinéa yabatsinze igitego 1-0, bakiriwe na n’abanyarwanda ndetse nyuma babonana na Perezida Kagame aho yanabemereye ibihembo nubwo bitahise bimenyekana.

Mu ijambo rye yagize ati:”Twari twavuganye na Minisitiri wa Siporo tuvugana na leta, turavuga ngo reka abakinnyi b’ikipe y’igihugu yacu, abatoza n’abandi babafasha mu bintu bitandukanye bya ngombwa,na byo hari ibyo numvise FIFA igenera amakipe bidasobanutse cyane, ariko ubu biragenda bijya mu buryo. Nari nasabye ko natwe nka leta twashaka icyo tubagenera kirenze icyo”.

Iri shimwe rya 4,500,000 rije ryiyongera kuri 5000$ akabakaba 4,900,000 y’amafaranga y’u Rwanda abakinnyi bari bahawe nk’agahimbazamusyi nyuma yo kwitabira iri shanwa rya CHAN 2020 ryaberaga muri Cameroun.

Leave a Reply

Your email address will not be published.