Habaye urugamba rukomeye kugirango Diamond yemere ko ari we se w’umwana wa Hamisa Mobeto

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuhanzi Abdul Naseeb Djuma, wamamaye nka Diamond Platnumz, yanze kwizera ko umwana yabyaranye na Hamissa Mobeto, Dylan,  ari uwe, amujyana kwa muganga, babafata ibizamini by’isano y’amaraso inshuro enye.

Aya makuru yemejwe na Hamissa Mobeto, umugore w’umunyamideli muri Tanzania wabyaranye n’umuhanzi Diamond, uyu akaba ari nawe wabaye intandaro y’itandukana ry’uyu muhanzi na Zari babanaga mu rugo nk’umugabo n’umugore.

Uyu mwana bamubyaranye ubwo aba bombi bari bacuditse cyane nyuma yuko bari bahuriye mu ndirimbo yitwa “Salome”.

Nyuma y’uko Hamissa amaze kubyara uyu mwana, hari amakuru yacicikanye muri Tanzania avuga ko atari uwa Diamond ndetse bikavugwa ko Hamissa yamubyaranye n’umuhanzi Jaguar wo muri Kenya.

Aya makuru yababaje cyane Diamond ndetse avuga ko atazongera gufasha uyu mugore nkuko yari yabitangiye. Hamissa yajyanye mu nkiko Diamond ku bw’iki kibazo,  bategeka ko niba atemera umwana bajya gukoresha ibizamini bya DNA, bakareba isano afitanye n’uyu mwana w’umuhungu.

Hamisa Mobetto ubwo yari mu kiganiro kuri Wasafi FM, yemeje aya makuru avuga ko ari byo koko, Diamond yari yaranze kwizera ko uyu mwana ari uwe, ibi ngo bikaba byaratumye bombi bajyana kwa muganga kujya gufatwa ibizamini by’isano y’amaraso.

Hamissa akomeza avugako byasabye ko babafata ibizamini bya DNA inshuro enye, buri nshuro bategereza ibyumweru hagati ya bibiri na bitatu ngo ku nshuro ya Kane na bwo ibizamini byaje bigaragazako umwana ari uwe na Diamond, ngo nibwo uyu muhanzi yahise yemera umwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published.