Guhana intera mu modoka rusange birakomeza kugeza kuwa Kane_RURA

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zigomba gukomeza gukurikiza amabwiriza yo guhana intera hagati y’abagenzi kugeza kuwa Kane tariki ya 15/10/2020, ubwo hazashyirwa ahagaragara ibiciro bishya by’ingendo n’ingamba zo kwirinda Coronavirus zizakuikizwa.

Ibi RURA yabitangaje ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, isobanura ko ari ikimezo gishingiye ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri, yateranye kuwa 12/10/2020.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri birebana n’ingendo,byavugaga ko ingendo zibujijwe uhereye saa yine z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange na zo zemerewe gutwara abagenzi 100% ku zo bagenda bicaye naho izo bahagarara, abicaye bakaba 100% abahagaze zigatwara 50%.

Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri ivugururwa nyuma y’iminsi 15 habanje gukorwa igenzura ry’inzeho z’ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published.