Gitega:Umwana w’imyaka 13 yishwe atewe icyuma na mugenzi we w’imyaka 16

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 04 Gashyantare 2021,mu murenge wa Gitega,mu karere ka Nyarugenge ho mu mujyi wa Kigali,umwana w’imyaka 16 yishe mugenzi we w’imyaka 13 amuteye icyuma bapfa amafaranga 500.

Ababonye uko byagenze babwiye Igihe.com dukesha iyi nkuru ko intandaro y’uru rupfu ari amafaranga 500 umugiraneza yahaye aba bana bombi ngo bayagabane,nyamara bo bikaza kubananira kumvikana mu igabana bikarangira umwe ateye undi icyuma.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gitega,Uzamukunda Anathalie,yemeje aya makuru anavuga ko uwo mwana wishe mugenzi we yahise afatwa ashyikirizwa inzego z’umutekano.

Yagize ati”Ayo makuru y’urupfu rw’uwo mwana koko ni yo. Ni marine 2 zashyamiranye biza kurangira umwe ateye undi icyuma bimuvuramo kwitaba Imana”.

Uyu mwana witabye Imana yapfuye akigezwa kwa muganga,ku butabazi bwakozwe n’abaturage bari hafi y’aho barwaniye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.