Ghana-Accra:Ikigo cy’abatinganyi cyafunzwe

MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Polisi yo muri Ghana yafunze ikigo gitanga amakuru ajyanye n’abatinganyi cyari giherutse gufungurwa mu murwa mukuru Accra, nyuma y’uko rubanda bigabye mu mihanda bacyamagana.

Mu butumwa umuryango uharanira uburenganzira bw’abatinganyi muri Ghana wanyujije ku rukuta rwawo rwa Twitter wagize uti:”Ntabwo tugishobora kugera ahantu hatekanye hacu kandi n’umutekano wacu urimo gushyirwa mu kaga”.

Rikomeza rigira riti:”Turasaba imiryango yose iharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’inshuti kwamagana ibi bitero n’ibyaha by’urwango turimo guhura nabyo”.

Ihuriro ry’imiryango iharanira imibonano mpuzabitsina iboneye kurushaho n’indangagaciro z’umuryango n’inama nkuru y’abasenyeri gatolika muri Ghana, yari imaze igihe isaba leta gufunga icyo kigo.

Iyubakwa ry’iki kigo no kugifungura byari byavuye mu gikorwa cyo gukusanya amafaranga (fundraising) cyitabiriwe na bamwe mu badipolomate b’ibihugu by’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) n’abo mu bindi bihugu by’amahanga.

Ghana ni kimwe mu bihugu 32 byo muri Afurika bigifite amategeko ahana abatinganyi, nkuko bikubiye muri raporo ya vuba aha y’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abatiganyi n’abafite imiterere y’igitsina itamenyerewe, rizwi nka ILGA, mu mpine y’Icyongereza.

Kuri ubu,mu Rwanda ntabwo amategeko ahana ubutinganyi ariko ntanubwo anemera gushyingira ab’igitsina kimwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.