Gatsibo:Umwana w’imyaka 13 yishe mugenzi we amuteye igisongo

MURWANDA
Sangiza iyi nkuru abandi

Umwana w’umuhungu w’imyaka 13 wo mu karere ka Gatsibo,yishe ateye igisongo mugenzi we w’umukobwa w’imyaka 12 ubwo bari bagiye kwahirira amatungo.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Werurwe 2021,mu kagari ka Mpondwa mu murenge wa Gitoki ho mu karere ka Gatsibo.

Aganira na Igihe.com,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki,Mushumba John,yemeje iby’aya makuru asobanura ko umwana wishe undi yabikoresheje igisongo bari bakoze mu giti bakina.

Ati:”Bari abana batatu bajyanye kwahira bagenda bakina,bari basongoye igiti rero umwe aza kugitera mugenzi we atabishaka,yakimuteye munsi y’ugutwi mu kico uwo mwana ahita yigaba Imana.”

Uyu muyobozi yavuze ko ibi bitabaye byagambiriwe ngo kuko bagendaga bakina nk’uko mugenzi wabo yabisobanuye. Uyu mwana wishe undi yashyikirijwe ubugenzacyaha ngo harebwe icyo amategeko ateganya.

Umurambo w’uyu mwana wishwe waraye ku kigo nderabuzima cya Gitoki,mu gihe hategerejwe ko ujyanwa ku bitaro bya Ngarama ngo ukorerwe isuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published.