France: Uwabaye Minisitiri w,intebe, Francis Fillon n’umufasha we bakatiwe imyaka itanu

POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 30 Kamena 2020

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa, François Fillon n’umugore we, Pénélope, bakatiwe igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo guhamwa n’icyaha mu rubanza rw’uburiganya bw’akazi.

Uyu munyapolitiki wabaye Minisitiri w’intebe hagati ya 2007 na 2012 ku butegetsi bwa perezida Nicolas Sarkozy, yahamijwe icyaha nyuma yo kwishyura umugore we $ 938.000 kubera akazi atigeze amufasha.

Mu cyemezo cye, umucamanza yavuze ko uruhare rw’umufasha w’umugore w’uwahoze ari Minisitiri w’intebe rutari rukwiye kandi yaciwe amande kubera akazi atakoze, kandi ko ari ugusesagura amafaranga ya Leta.

Nubwo yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, igifungo k’innyaka itatu azakimara hanze ya gereza.

Nyuma y’urubanza, impande zombi, binyuze mu bunganizi babo, zavuze ko bazajuririra iki gihano.

Fillion washatse kwiyamamariza umwanya wa perezida bikaburizwamo n’aya mahano ya ruswa, abaye umuyobozi wa mbere wo mu rwego rwo hejuru wahanwe kuva Repubulika ya gatanu yashingwa mu 1958.

 

Uyu munyapolitiki yabaye Minisitiri w’intebe hagati ya 2007 na 2012

Leave a Reply

Your email address will not be published.