Yanditswe na MUTABAZI Fidele
Kuwa 18 Nyakanga 2020
Urusengero rukuru rwa Saint-Pierre-et-Saint-Paul rwo mu mujyi wa Nantes mu Bufaransa rwatewe n’umuriro w’inkongi.
Abashinzwe kuzimya imiriro y’inkongi barenga 60 nibo bageze kuri urwo rusengero kugirango bagerageze kuwuzimya nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Bufaransa
Uyu muriro w’inkongi wateye uru rusengero uje hashize umwaka umwe gusa indi nkongi yibasiye urusengero rukuru Notre-Dame mu mujyi wa Paris.
Televiziyo ya BFM TV, itangaza ko abapolisi bo mu mujyi wa Nantes yo muburasirazuba bushyira uburengerazuba bw’u Bufaransa babimenyeshejwe mukanya saa saba hafi n’iminota 44 z’amanwa.
Umwe mu babonye iyi nkongi vuba utuye hafi y’urwo rusengero avuga ko ubwo yari aryamye yakanguwe n’urusaku rw’umuriro udasanzwe.
Ati:”Uyu muriro wari ufite ubukana budasanzwe kugeza ubwo unkanguye”.
Urwo rusengero sibwo bwa mbere rutewe n’inkongi. Mu 1972, umuriro wasambuye igisenge cyarwo, bituma rusanwa igihe kigera ku myaka itatu kugirango rwongere gusengerwamo.