Ferwafa: Yashyikirijwe miliyari mu manyarwanda igomba guha amakipe kubera Covid-19

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuwa 30 Kamena 2020

Murwego rwo gufasha amakipe atandukanye yo mu Rwanda muri ibi bihe byo guhungabanywa na Coronavirus, ferwafa yahawe aya mafaranga kugira ngo iyageze ku makipe murwego rwo gukomeza kwiyubaka

Aya mafaranga Ferwafa yayahawe nyuma y’uko ihawe andi 475 000 000 frw na FIFA muri gahunda yayo izwi nka FIFA Forward.

Aya mafaranga azakoreshwa mu buryo bubiri aho miliyoni y’amadorali izagenda ku bikorwa by’umupira w’amaguru mu bagabo, amakipe n’abakinnyi mu gihe ibihumbi 500 bizagenerwa ruhago y’abagore.

Uyu ukaba ari umwanzuro wavuye mu nama yahuje komite ya FIFA hifashishijwe ikoranabuhanga rya Video mu mpera z’icyumweru gishize aho yemeje ko agera kuri miliyari ebyiri na miliyoni magana abiri mu madorali ( 2 200 000 000 US $) ari yo agiye gutangwa hirya no hino ku isi mu kuzanzamura ubukungu bwatewe n’icyorezo cya Covid-19.

Aha, buri shyirahamwe rya ruhago rikaba rihabwa agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana ane na makumyabiri na bitanu z’amadorali ( 1 425 000 000frw) aho bashobora no kongerwa agera ku $728,000 ariko yo akazaba ari ayo kugenda muri ruhago y’abagore mu gihe buri mpuzamashyirahamwe yo izahabwa miliyoni ebyiri n’ibihumbi 900.

Aha kandi, buri shyirahamwe rikaba rizaba rifite uburenganzira bwo kwaka inguzanyo iri hagati y’ibihumbi 500 na miliyoni eshanu z’amadorali aho bagomba kutazarenza 30% by’ingengo y’imari yabo. Aya mafaranga uzayasaba akaba azayishyura nta nyungu arengejeho.

FIFA ikaba yihanije amashyirahamwe ya ruhago ku isi ko yaba iyi nkunga bagenewe ndetse n’amadeni bazafata yose izakurikirana ngo irebe ko yageze ku banyamuryango bayo bose barimo amakipe, abakinnyi, za shampiyona, hamwe n’abandi bagizweho ingaruka za Covid-19.

Aya mafaranga Ferwafa yabonye akaba asanga andi agera kuri miliyoni y’amadorali igenerwa na FIFA muri gahunda ya FIFA Forward aho igice cya kabiri cyayo cyari cyaje mbere y’igihe ngo gifashe mu guhangana n’ingaruka za Covid-19 nubwo byarangiye abanyamuryango nta kintu bungukiyemo.

Ferwafa ni imwe mu mashyirahamwe atarabashije gufasha abanyamuryango bayo mu bihe bibi yanyuzemo kubera Coronavirus aho mu minsi ishize amafaranga FIFA yatanze yatangaje ko bayabonye baramaze kuyapangira ibikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published.