FDLR irashinjwa igitero cyahitanye Ambasaderi w’Ubutaliyani

MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC),yatangaje ko inyeshyamba za FDLR zashinzwe n’Abanyarwanda basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari zo zihishe inyuma y’urupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio.

FDLR imaze imyaka 27 ihungabanya umutekano w’u Rwanda na DRC,igizwe n’abahoze mu ngabo za Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abari Interahamwe n’abacengenzi (nyuma gato ya Jenoside), ndetse n’abana babo bavukiye mu mashyamba ya Congo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yatangaje ko Amb. Attanasio na bagenzi be bari mu modoka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) baguye mu gico cy’izo nyeshyamba zikabamishamo amasasu, bikarangira we, uwamurindaga Vittorio Lacovacci n’umushoferi wari ubatwaye Mustapha Milambo, bahasize ubuzima.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Aristide Bulakali Mululunganya, Umuyobozi w’Inama y’Abaminisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano, Leta ya RDC yemeje ko icyo gitero cyabereye mu Ntara ya Rutshuru, mu Karere ka Kibumba, mu gace ka Nyiragongo ko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Itangazo rigira riti: “Ambasaderi Luca Attanasio yishwe n’isasu ryamufashe mu nda, agatabarwa akiri muzima  n’abarinda ishyamba bo mu Kigo cya Congo gishinzwe kubungabunga umutungo kamere (ICCN) nyuma akoherezwa ku birindiro by’Ingabo za Loni muri RDC (MONUSCO) biherereye i Goma, ari na ho hashiriyemo umwuka bitewe n’icyo gikomere.”

Leta ya Congo yatangarije abashinzwe umutekano n’abayobozi b’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bose batigeze bameyeshwa ko hari Umudipolomate werekeje muri ako gace, ndetse ngo na nyiri ubwite ntiyigeze agerageza gushaka ubufasha bw’Ingabo za RDC ku bijyanye no gucungirwa umutekano.

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo yamaganye ibikorwa byose bya kinyamaswa bikorerwa i Kibumba hafi na Goma, yihanganisha imiryango y’ababuriye ubuzima mu gitero cy’uyu munsi, Leta y’u Butaliyani ndetse n’Ishami rya PAM muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

1 thought on “FDLR irashinjwa igitero cyahitanye Ambasaderi w’Ubutaliyani

  1. Nukuri birakwiye ko hafatwa ingamba zo kurwanya ibikorwa by’ ubwicanyi bukorwa na FDRL nindi mitwe yitwaza intwaro ikorera kubutaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo RDC kuko biratuzengereje mugace ka Afurika y’ Uburasirazuba cyanecyane muri Congo no Mu Rwanda. UN nikore akazi kuko bimeze nabi!

Leave a Reply

Your email address will not be published.