FDLR irahakana ibyo kwica Ambasaderi w’Ubutaliyani ishinjwa

ABANTU MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Umuvugizi w’umutwe wa FDLR ukorera mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo,ahakana ibyo kwica Ambasaderi w’Ubutaliyani avuga ko uyu mutwe nta ruhare wagize mu iyicwa rye.

Abategetsi muri DR Congo ku wa Mbere bavuze ko FDLR ari yo yagize uruhare mu iyicwa rya ambasaderi Luca Attanasio w’imyaka 43,umupolisi w’Umutaliyani wamurindaga n’umushoferi we w’Umunyecongo.

Umuvugizi wa FDLR wiyita Cure Ngoma yabwiye BBC ko “FDLR atari yo yakoze icyo gikorwa kigayitse”.

Ambasaderi Attanasio yapfiriye mu bitaro i Goma nyuma yo kurasirwa mu gitero cy’abitwaje intwaro ku wa Mbere. Ambasaderi yarasiwe mu modoka y’ishami rya UN ryita ku biribwa,mu muhanda wa Goma – Rutshuru hafi y’ahitwa Kibumba.

Itangazo ryasohowe n’umutwe wa FDLR rivuga ko icyo gitero cyakorewe “muri zone yitwa trois antennes hafi ya Goma, hafi kandi y’umupaka w’u Rwanda”. Ngoma uvugira FDLR, avuga ko muri ako gace hakorera imitwe irenga 100 yitwaje intwaro, ati: “Ntabwo dusobanukiwe impamvu bavuze ko ari twebwe.”

Akomeza avuga ko abakoze icyo gitero bashakirwa hagati y’ingabo za DR Congo n’iz’u Rwanda kuko “cyabereye hagati ya ‘positions’ z’izo ngabo zombi.”

Ngoma yabwiye BBC ko nyuma y’iperereza “uwafatirwa muri kiriya gikorwa cy’urukozasoni wese agomba guhanwa by’intangarugero.”

FDLR ni umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukorera mu burasirazuba bwa Congo kuva mu myaka irenga 20 ishize. Uyu mutwe uvuga ko uharanira impinduka mu Rwanda, gusa ubutegetsi bw’u Rwanda n’ubwa Amerika buwita umutwe w’iterabwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published.