EU yamaganye ifatwa rya Rusesabagina isaba ko yarekurwa

MURWANDA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Inteko ishingamategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) yasabye u Rwanda gutanga ubusobanuro bwimbitse ku ifatwa rya Paul Rusesabagina n’uburyo yagejejwe mu Rwanda.

Mu nyandiko nyandiko irimo ko abagize iyi nteko bamaganye ‘ishumutwa n’iyoherezwa’ mu Rwanda ridakurikije amategeko rya Paul Rusesabagina,abadepite bayishyizeho umukono barasaba u Rwanda kurekura Rusesabagina no gutanga ibisobanuro ku ifatwa rye.

Rusesabagina, aregwa ibyaha by’iterabwoba, urubanza rwe mu mizi ruteganyijwe gutangira kuwa gatatu w’icyumweru gitaha.

Inteko ya EU,ejo kuwa Kane yemeje imyanzuro itatu ivuga ku buryo uburenganzira bwa muntu bwifashe muri Kazakhstan, u Rwanda na Uganda.

Mu mwanzuro wabo ku Rwanda, abagize iyo nteko bamaganye “ishimutwa, iyoherezwa ridakurikije amategeko n’ifunga ritamenyeshejwe” rya Paul Rusesabagina, wabuze kuva tariki 27/08/2020 ari i Dubai, akerekanwa tariki 31 z’uko kwezi afungiwe i Kigali.

Amakuru dukesha BBC yavuganye n’uruhande rw’u Rwanda ku cyo ruvuga ku byatangajwe n’inteko ishingamategeko ya EU, iviga ko itarabona igisubizo.Iyi nteko, ivuga ko mu gihe cyashize habonetse amayeri yo guhungabanya abatavugarumwe na leta y’u Rwanda nko kubatera ubwoba, gukoresha ikoranabuhanga mu kubaneka, gutera ubwoba no kwibasira abo mu miryango yabo, gushimuta no kwica… ivuga ko ibi byakozwe mu bihugu byinshi.

Rusesabagina aregwa ibyaha bishingiye ku bitero ku Rwanda by’inyeshyamba za FLN z’impuzamashyaka MRCD yari abereye umukuru wungirije, ibitero byiciwemo abantu mu 2018 na 2019.

Abagize inteko ya EU basabye abategetsi b’u Rwanda kugaragaza birambuye kandi bigenzuwe n’abandi “uko Rusesabagina yafashwe akoherezwa.

Mu mwanzuro wabo, aba badepite bamaganye kandi imanza zifite imvo za politiki mu Rwanda, kwibasira abatavugarumwe n’ubutegetsi, no guhamya ibyaha abantu mbere y’urubanza mu nkiko.

Aba badepite bategetse ubakuriye guha inyandiko y’umwanzuro wabo perezida hamwe n’inteko ishingamategeko y’u Rwanda, abakuriye EU, ibihugu bigize EU, Umuryango w’abibumbye, Umuryango w’ubumwe bwa Africa,umuryango wa EAC n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.