Ethiopia: Umuhanzi w’icyamamare Hachalu Hundessa yishwe arashwe, biteza imyigaragambyo

IMYIDAGADURO
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 30 Kamena 2020

Hachalu Hundessa, umwe mubyamamare by’abahanzi bakunzwe cyane muri Ethiopia, yaraye arashwe maze arapfa, bikaba ibi byatumye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri haba imyigaragambyo mu murwa mukuru Addis Ababa.

Icyamamare Hundessa, usanzwe ari n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, nyuma yo kuraswa yajyanywe ku bitaro ariko biba iby’ubusa apfa azize ibikomere by’amasasu yarashwe.

Minisitiri w’intebe Abiy Ahmed yihanganishije umuryango wa Hundessa, avuga ko yari umuhanzi “w’igitangaza”.

Hundessa w’imyaka 34 yari impirimbanyi y’ubwisanzure n’uburenganzira bw’abantu bo mu bwoko bwe bw’aba Oromo, mu myigaragambyo yo mu bihe bishize nibwo yamamaye kubera indirimbo ze zirimo ubutumwa bw’impirimbanyi.

Mu gitondo uyu munsi ku wa kabiri, abantu benshi bavuye mu bice bitandukanye bigabye rwagati mu murwa mukuru Addis Ababa no ku bitaro bya St Paul aho yajyanywe akimara kuraswa, bigaragambya bamagana iyicwa ry’uyu muhanzi.

Mu biganiro yaherukaga gutanga mu itangazamakuru, Hundessa yavuze ko yabwiwe kenshi ko azicwa ndetse hari ubwo yarokotse igikorwa cyo kumwica.

Internet yahise ifungwa mu gihugu kuva ibi bitangiye muri iki gitondo nk’uko BBC yabitangaje.

Abigaragambya barashinja leta uruhare mu kwica uyu muhanzi.

Polisi yataye muri yombi abantu benshi bakekwaho kwica Bwana Hundessa.

Ethiopia isanzwe yugarijwe n’amakimbirane n’urugomo bishingiye ku moko y’abatuye iki gihugu.

Iraswa rya Hundessa ryateje imyigaragambyo mu murwa mukuru Addis Ababa

Leave a Reply

Your email address will not be published.