Ethiopia: Nubwo imyigaragambyo ikomeze, Icyamamare Hachalu Hundesa yashyinguwe.

IMYIDAGADURO MURWANDA UBUZIMA
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 2 Nyakanga 2020

Uyu munsi nibwo icyamamare mu bahanzi bo muri Ethiopia wari ukunzwe cyane yashyinguwe kumugaragaro. Gusa nubwo byabaye ariko ntibyahagaritse imyigaragambyo yatewe n’iraswa rye yatangiriye aho avuka mu gace ka Oromo yafatwaga nk’intwari.

Udukundi dutandukanye rwitwaje imbunda turi kugenda twigaba hose hose mu murwa mukuru wa Ethipia Addis-Abeba atera abantu bose bo mu bwoko buhanganye n’ubwa Oromo, aho kugeza ubu hamaze kwicwa abagera kuri 81 mu myigaragambyo kuva uyu muhanzi wakunzwe cyane yakwicwa.

Hachalu Hundesa yari muhanzi w’icyamamare wari ufite imyaka 34 yamavuko

Nubwo uyu muhanzi wari ufite imyaka 34 hataramenyekana impamvu yishwe, ariko yagiye akangishwa kuzicwa. Gusa ibihangano bye byagarukagaka cyane ku guharanira uburenganzira bw’abo mu bwoko bwa Oromo akomokamo

Kuva uyu muhanzi yakwicwa hahise habibwa urwango rukomeye hagati y’amadini yo muri iki gihugu abantu baricwa abandi barakomeretswa.

Nkuko ibiro ntaramakuru Reuters byabitangaje ko Umupfakazi wa Hundesa ‘Madamu Santu’ yavuze amagambo akomeye cyane.

Yagize ati:”Umugabo wange muby’ukuri ntiyapfuye kuko azaguma mu mitima yacu iteka nk’aba Oromo twese”.

Umuhango wo gushyingira iki cyamamare muri Ethiopia cyabereye kukibuga kiri mu gace ka Oromo Hachalu akomokamo wanaciye kuri Television yabo ya ‘Oromo Broadicasting Network Television’.

Umuhango wo kumushyingura wabereye ku kibuga kiri mu gace Hachalu avukamo ka Ambo, mu burengerazuba bwa Addis-Abeba.

Umuhango wo gushyingira iki cyamamare muri Ethiopia cyabereye kukibuga kiri mu gace ka Oromo Hachalu akomokamo

Leave a Reply

Your email address will not be published.