Ethiopia iremeza ko Eritrea yagize uruhare mu mirwano yo muri Tigray

MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Nyuma y’igihe kirekire ibihugu byombi bihakana ibi birego, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed,yarashyize yemera ko ingabo za Eritreya zagize uruhare rukomeye mu ntambara yo mu ntara ya Tigray ho muri Ethiopia.

Mu kiganiro yagiranye n’Inteko Nshingamategeko, Ahmed yatangaje ko yavuganye n’abayobozi ba Eritrea ku bijyanye n’ibivugwa ko ingabo za Eritrea zakoze amahano muri Tigray.

Ku rundi ruhande ariko ntiyemeye ko ingabo za Eritrea zageze mu migi yo muri Ethiopia, nyamara imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ivuga ko izo ngabo zahakoreye ibyaha byinshi harimo no kwica abaturage badafite intwaro.

Kuva iyo ntambara yatangira mu kwa cumi na kumwe umwaka ushize, abantu benshi cyane bakuwe mu byabo. Bivugwa ko Ahmed yagiranye amasezerano n’umuyobozi wa Eritrea ngo bafatane urunana barwanye umwanzi ubugarije ariwe Tigray.

Leave a Reply

Your email address will not be published.