Ese ubwonko bwacu burakura? Dore ibyo wamenya ku mikorere y’ubwonko

UBUZIMA UTUNTU N'UTUNDI
Sangiza iyi nkuru abandi

Abantu batari bake bakunze kwibaza uko ubwonko bw’abantu bukora, bakagenda bivugira ibitandukanye bitewe n’ibyo bumvise abandi bavuga.

Hari hashize igihe kirekire abahanga mu by’imitsi y’ubwonko batekereza ko ubwonko bw’abantu bakuru butajya buhinduka, kugeza ubwo mu myaka ya 1960 ibi byatangiye kutabonwa kimwe. Byagaragaye ko ubwonko bushobora gukura, kwakira ibishya ndetse no kwiyuburura.

Mu bushakashatsi bwe, Hugo Spiers, umuhanga mu by’udutsi tw’ubwonko akaba anakora ubushakashatsi ku kwibuka muri University College London(UCL), agaragaza ukuntu agace k’ubwonko bw’abashoferi ba tagisi mu mujyi wa Londres kitwa ‘hippocamp’ kaba karagutse. Aka ni agace k’ubwonko gashinzwe ibyo kwibuka n’amarangamutima.

‘Hippocampe’ y’umushoferi waho iba yaragutse kubera ko aba asabwa kumenya no kwibuka imihanda 60, 000 ya Londres mu mutwe, n’ahandi hantu hagera ku 100, 000 ku buryo ashobora kuhajyana umugenzi. Iki ni kimwe mu byerekana ko ubwonko bukura kandi buhindura n’imikorere. Niba umugenzi abwiye uwo mushoferi umuhanda ahagararaho, yisanga ategetswe kuba yibuka neza inzira ya hafi ihamugeza.

Ku bijyanye n’imikorere y’ubwonko n’ibitsina, uwitwa Gina Rippon avuga ko ubwonko bukura cyangwa bugahinduka bidashingiye ku kuba umuntu ari umugabo cyangwa umugore, ahubwo bishingiye ku buzima umuntu yanyuzemo ndetse n’ubwo abamo.

Uko umuntu agenda aremwa, ibyo akomora ku babyeyi be, ibyo yanyuzemo mu buzima, kamere ye ndetse n’amahitamo ye bifite ijambo rinini ku igeno rye. Birashoboka ko hari ibyo muntu agiramo cyangwa atagiramo uruhare bituma ibyo akora cyangwa ubuzima bwe bimugendekera gutya cyangwa kuriya.

Nyuma yo kumenya ko ubwonko bw’umuntu uwari we wese bukura, ntawukwiriye gutekereza ko hari ibintu bya bamwe,mbese ko hari ibyo utashobora. Ibyo wakwiga byose wabimenya kandi nta mupaka. Ubwonko bugenda bwaguka ndetse bunakura mu gihe bukomeje kwiyongeramo ubumenyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.