Eric Rutanga nyuma y’ibyumweru bitatu asinyiye Police FC ubu yerekeje muri Yanga SC.

IMIKINO
Sangiza iyi nkuru abandi

Yanditswe na MUTABAZI Fidele

Kuwa 20 Kamena 2020

Umukinnyi ukina y’ugarira kuruhande rw’ibumoso, Rutanga Eric Kamotera, waherukaga gusinyira Police FC, yamaze kwerekeza muri Yanga SC yo muri Tanzania ku masezerano y’imyaka ibiri.

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Rutanga Eric yasinye imyaka ibiri muri Police FC ahawe miliyoni 15 Frw, ariko uyu mukinnyi yari yasabye Ikipe y’Abashinzwe Umutekano (Police Fc) ko naramuka abonye ikipe hanze mbere y’uko umwaka w’imikino utangira, azayisubiza ibyo yamuhaye akayerekezamo.

Yanga SC yari imaze igihe yifuza uyu mukinnyi niyo yumvikanye na we ku masezerano y’imyaka ibiri ndetse Rutanga yamenyesheje Police FC ko yamureka akayerekezamo nk’uko babisezeranye mu masezerano bagiranye.

Bivugwa ko Rutanga yahawe miliyoni 60 z’amashilingi ya Tanzania (miliyoni 24.5 y’amanyarwanda ( Frw) kugira ngo yerekeze muri iyi kipe iri muri zimwe zikunzwe muri iki gihugu cya Tanzania.

Rutanga Eric Kamotera akaba yaratangiye gukinira Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 nyuma yo kuva muri APR FC yakuriyemo.

Rutanga yari amaze ibyumweru bitatu asinyiye Police FC kuyikinira igihe k’imyaka 2.

Tariki ya 28 Gicurasi 2020, nyuma y’imyaka ibiri akinira Rayon Sports, yayivuyemo ajya muri Police FC nyuma y’uko Rayon Sport inaniwe kubahirije amasezerano bagiranye.

Rutanga Eric yerekeje muri Yanga SC yari imaze igihe kitari gito imwifuza kuri miliyoni 60 z’amashilingi ya Tanzania

Leave a Reply

Your email address will not be published.