DRC:Inkingi y’amayobera yagaragaye i Kinshasa

MU MAHANGA UTUNTU N'UTUNDI
Sangiza iyi nkuru abandi

Mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo,muri “Rond point” yabaye ahantu hashya,hagaragaye inkingi yiswe iy’amayobera ikoze mu cyuma izwi nka ‘monolith’.

Amafoto n’amashusho y’iki cyuma yahererekanyijwe ku mbuga nkoranyambaga,bagaragaza icyuma gisa n’igishashagirana aho bagisanze gishinze ahitwa Bandal muri Kinshasa.

Thierry Gaibene ukuriye komine Bandalungwa yumvikanye avuga ko iyi nkingi batazi ibyayo kuko batazi uwayishinze, ko kuwa gatandatu nijoro yari muri Bandal areba niba umukwabu wubahirizwa akahava idahari. Yagize ati: “ku cyumweru mu gitondo nibwo bampamagaye bambwira ko babonye ikintu kidasanzwe.”

Izindi nkingi nk’izi zimaze kuboneka ahantu nko muri Calofornia, Romania na Turkiya,muva mu mezi make ashize. Inkingi ya mbere yabonetse mu kwezi kwa 11 mu butayu bwo muri Utah muri Amerika.

Uwitwa Serge Ifulu utuye hafi y’aho iyi nkingi yabonetse i Kinshasa yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters ko inkingi babyutse bayibona ndetse bagaterwa ubwoba no kuba ari mpandeshatu. Ati: “Twabyutse tubona iyi nkingi ya mpandeshatu”.

Akomeza agira ati: “Byadutunguye cyane kuko ari mpandeshatu tubona kenshi mu nkuru zivuga ku ba freemasons cyangwa illuminati.”

Abatari bake bakomeje gusakaza amakuru adafite gihamya, ko izi nkingi zaba zishingwa n’ibiremwa byo ku yindi mibumbe (aliens), aba bakabihera kuri filimi yo mu 1968 yitwa ‘In 2001: A Space Odyssey’ irimo za monoliths.

Zimwe muri monoliths zimaze kuboneka, nyuma y’iminsi micye zarabuze ntihamenyekane abazitwaye cyangwa abazishinze n’impamvu yabo, ibi niko byagenze no ku yabonetse bwa mbere muri Utah.

Iyi yabonetse i Kinshasa yashyizweho abayirinda kuko bamwe mu rubyiruko rwa Bandal bayigeze amajanja bashaka kuyitwara cyangwa kuyishwanyaguza, nk’uko bivugwa na Global News.

Kugeza ubu ntihazwi neza abakoze nyinshi muri zo, cyangwa aho zakorewe, zihurira ku kuba ari icyuma gishashagirana gifite uburebure bwa metero eshatu kandi gikozwe mu buryo bwa mpandeshatu.

Nubwo bimeze bitya,hari itsinda ry’abanyabugeni muri Amerika ryavuze ko ari ryo ryakoze imwe  muri izi nkingi yabonetse muri leta ya California, nk’uko bivugwa na New York Times ariko aya makuru nanone agafatwa ngo kwiyemera bishinjwa Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published.