DRC:Batanu bapfuye bakubiswe n’inkuba, abandi 5 barakomereka

MU MAHANGA
Sangiza iyi nkuru abandi

Mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abantu 5 bishwe n’inkuba yabakubise kuri uyu wa Kabiri, ndetse inakomeretsa bikomeye abandi batanu.

Abapfuye harimo abagore batatu n’abakobwa babiri bo mu gace ka Walikale, bo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umuyobozi wa Komine Walikale, Placide Moba Malasi, yatangaje ko ibi byabaye ahagana mu masaha ya saa kumi z’umugoroba, ubwo imvura yari irimo igwa ari nyinshi cyane.

Inkuba ikimara gukubita, abantu batanu bahise bapfa ako kanya mu gihe abandi batanu bakomeretse bagahita bajyanwa ku bitaro bikuru bya Walikale, nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Ni inshuro ya kabiri ibyago nk’ibi bibaho muri Walikale, kuko mu mpera z’umwaka ushize inkuba yakubise abana babiri bagapfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published.