DRC:Ambasaderi w’Ubutaliyani yishwe arashwe

ABANTU MU MAHANGA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo,Luca Attanasio,yishwe arashwe n’abitwaje intwaro kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021.

Amakuru y’urupfu rwa Ambasaderi Luca yemejwe na Radio Okapi,aho yatangaje ko yiciwe mu muhanda wa Goma-Rutshuru mu gace ka Kanyamahoro kegereye Pariki ya Virunga.

Uretsee Ambasaderi Luca,aba barwanyi banishe umujandarume w’Umutaliyani warindaga Ambasaderi ndetse n’umushoferi we. Aba bose bari mu modoka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibiribwa(PAM).

Ambasaderi Luca yaguye mu maboko y’abaganga ku bitaro by’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri RDC,aho yari yahise yihutishirizwa nyuma yo gukomereka bikabije.

Leave a Reply

Your email address will not be published.