DRC: Vital KAMERHE Yatawe muri yombi azira kunyereza umutungo wa Leta

POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Uyu Vital Kamerhe ni umwe mubagabo bakomeye muri Politiki ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, akaba asanzwe ariwe ukuriye abakozi mubiro bya Perezida Felix Tshisekedi, yajyanywe muri gereza amaze gutanga ubuhamya mubiro by’umushinjacyaha, ariko ntibisobanutse neza, igihe azamara muri gereza cyangwa se niba azashinjwa kumugaragaro n’ubushinjacyaha

Bwana Kamerhe yayoboye umushinga w’ibikorwa remezo wa miliyoni 500$ z’amadorali y’amerika, zo kubaka imihanda no gukwirakwiza amazi, n’amashanyarazi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akomeza ahakana ko yaba yaranyereje ayo mafaranga

Ishyaka rya Bwana Kamarhe ryiyunze n’ishyaka ry’umukuru w’igihugu Felix Tshisekedi mumatora y’umukuru w’igihugu yabaye mumyaka ibiri ishize muw’ 2018. Haramakuru avugako abashyigikiye Perezida Felix Tshisekedi, Bashaka kwigizayo Bwana Kamerhe bakamukura kumwanya w’ijambo

ninyuma yuko umukuru w’igihugu Felix Tshisekedi yatangije umugambi munini wo kubaka ibikorwa remezo, muri uwo mugambo harimo kubaka imihanda, ibiraro , kuzana amazi meza hamwe no gukwirakwiza amshanyarazi mumpande zose z’igihugu , uwo mugambi yawushinze umuyobozi w’ibiro bye, akaba n’inkoramutima ye muby Politiki Bwana Vital Kamerhe.

Uwo mushinga warufite agaciro k’akayabo ka miliyoni 500$ z’amadorali y’amerika ariko ukaboneka nkaho ari amahano m’urwego rw’ubukungu. Ikigo gishinzwe ubugenzuzi mugihugu cyaje kugaragaza ko hari ibidasobanutse muri uwo mugambo, nk’urugero ngo hari imishinga yabarirwaga m’umafaranga y’umurengera. Ubu rero Vital Kamerhe akaba afungiye muri gereza akaba yitezwe kwitaba urukiko kugirango asobanure ibyo aregwa , naramuka ahamijwe ibyaha, Umukuru w’Igihugu ntabwo azaba abuze inkoramutima gusa, ahubwo azanatakaza ikizere bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published.