DRC: Abantu benshi bagiye mu mihanda bishimira ikurwaho ry’ibihe by,amezi ane bidasanzwe

KORONAVIRUSI
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuwa 22 Nyakanga 2020

Amatsinda agizwe n’abantu batandukanye DRC yaraye yigabye imihanda yo mu murwa mukuru Kinshasa, ubwo bishimiraga ko Perezida Félix Tshisekedi atangaje ko ibihe by’amezi ane bidasanzwe birangiye.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo y’igihugu muri Congo, Perezida Tshisekedi yanatangaje ko ingengabihe y’ukuntu ibikorwa by’ubukungu bizagenda bisubira mu buryo gake gake, harimo no gufungura kumugaragaro amabanki atandukanye, amaduka, za ‘restaurants’ n’utubari, guhera kuri uyu wa gatatu.

Gutwara abantu n’ibintu, guhurira ahantu rusange, inama n’ibikorwa by’iminsi mikuru nabyo byakomorewe naho ibijyanye n’uburezi byose bizafungura tariki ya gatatu y’ukwezi gutaha kwa Kanama.

Mu byo yatangaje kandi ni uko ibijta n’insengero, ibibuga by’imikino, ibibuga by’indege ndetse n’imipaka ihuza Congo n’ibindi bihugu byo bizafungurwa ku itariki ya 15 Kanama uyu mwaka.

Ibihe bidasanzwe muri DR Congo byari byashyizweho kuva tariki ya 24 y’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka, ubwo umubare w’abanduye wari urimo kwiyongera bidasanzwe kandi bikabije.

Mu mibare yatangajwe y’ubwandu bushya yo mu byumweru bibiri bishize, hagaragaye igabanuka ry’abandura iki cyorezo muri iki gihugu ari nabyo bitanga ikizere.

Kugeza ubu muri iki gihugu hamaze kugaragara abantu 8,543 banduye Covid-19, muri bo abagera ku 196 yarabishe, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.

Iyi virusi imaze kugera mu ntara 14 muri 26 zigize Congo (intara 25 n’umujyi wa Kinshasa nawo ufatwa nk’intara), kuva ku itariki ya 10 Werurwe ubwo umurwayi wa mbere yatangazwaga muri iki gihugu.

Perezida Tshisekedi yavuze ko ingamba zo kwirinda coronavirus zirangajwe imbere no guhana intera hagati y’umuntu n’undi ndetse no kwambara agapfukamunwa mu gihe uri ahari abandi bantu byo bizakomeza kubahirizwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published.