Dr Isaac Munyakazi yahamwe n’ibyaha bya ruswa akatirwa imyaka 10

MURWANDA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Urukiko rukuru rwa Nyarugenge rwahanishishe Dr Isaac Munyakazi, wahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye,  gufungwa imyaka 10 n’ihazabu ya milioni 10Frw.

Dr Munyakazi yahamije ibyaha bya ruswa no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Iki cyaha cya kabiri, urukiko rwavuze ko rwasanze akwiye kukiryozwa nubwo ngo Ubushinjacyaha butari bwagishyize mu byo aregwa.

Ruswa ivugwa ni iy’amafaranga ibihumbi 500 Frw ishingiye ku ishuri urukiko ruhamya ko Munyakazi yasabiye ko ryahabwa amanota arishyira mu mashuri akora neza mu Rwanda.

Nyiri iryo shuri we yakatiwe gufungwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni 1.5 y’amafaranga y’u Rwana.

Mu 2016, ni bwo Isaac Munyakazi wahoze ari umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubukungu n’icungamutungo muri Kaminuza ya Kigali, yashinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri minisiteri y’uburezi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.