Dr Gahakwa Daphrose yahakanye ibyaha byose aregwa

MURWANDA POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwatangiye kuburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Dr Gahakwa Daphrose wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB.

Dr Gahakwa akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Umucamanza yatangije iburanisha, abaza Dr Gahakwa Daphrose niba yemera ibyaha akekwaho, undi avuga ko atabyemera. Ubushinjacyaha bwahise buhabwa ijambo, buvuga ko bwasabye ko afungwa by’agateganyo kuko ubwo yari Umuyobozi wungirije muri RAB, yafashe imashini yuhira akayijyana mu mirima ye iherereye mu Murenge wa Gashora, aza kuyamburwa muri 2017.

Ubushinjacyaha bwavuze ko akekwaho icyaha cyo kuba yarahaye isoko umuntu utabifitiye uburenganzira, aho ku itariki ya 08 Kanama 2016 ubwo Dr Gahakwa wari Umuyobozi Mukuru w’Umusigire wa RAB, yasinye amasezerano y’isoko ryo kuhira, rigahabwa umukwe we Dr Edouard Kamugisha.

Ni isoko ngo ryari rifite agaciro ka miliyoni zirenga 800 Frw, kandi ayo masezerano Dr Gahakwa yayasinye mu gihe muri RAB hari ikibazo cy’ingengo y’imari idahagije.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari umukozi wa RAB watanze ubuhamya, akavuga ko imashini yuhira yari mu isambu ya Gahakwa yagiye kuyifata, Gahakwa abimenye ahita amuhamagara amubwira ko adakwiriye kuvogera umutungo we kuko ngo iyo mashini atari iya RAB, ahubwo ari iye bwite.

Bwavuze kandi ko hari inyandikomvugo igaragaza ko iyo mashini yasubijwe ubuyobozi bwa RAB mu 2017, nyuma yaho yari yafatiwe mu mirima ya Gahakwa. Iyo mashini ngo yageze mu ifamu ye mu 2013 ihakurwa mu 2017, bigaragaza ko yari yarayigize igikoresho cye kandi ari icya leta.

Bwakomeje buvuga kandi ko Gahakwa yemera ko iyo mashini ya RAB yasanzwe mu isambu ye, ariko ngo mu Bugenzacyaha yahinduye imvugo avuga ko ari ubuyobozi bwa RAB bwayijyanye mu isambu ye ngo ijye yuhira imyaka mu gihe cy’amapfa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bitumvikana ukuntu Gahakwa yavuga ko yatanze isoko atazi ko urihawe ari umukwe we, kuko ngo hejuru ku masezerano haba handitseho amazina y’umuntu urihawe, ndetse ko mu masezerano harimo ko umwe mu bazagenzura ishyirwa mu bikorwa byaryo ari umugabo we witwa Gahakwa Rudakemwa Pierre.

Bwavuze ko hari abakozi bo muri RAB batanze ubuhamya bw’uburyo Gahakwa yabashyizeho igitutu kugira ngo iryo soko risinywe, mu gihe icyo gihe nta ngengo y’imari icyo kigo cyari gifite.

Umwunganizi wa Gahakwa yabwiye urukiko ko ubwo yari mu buyobozi bwa RAB atari ashinzwe gutanga amasoko, icyo gihe ngo inzego za leta zabyizeho bitewe n’ubushobozi n’igiciro cyari cyatanzwe, hatanzwe isoko Gahakwa atabizi kuko adashinzwe gutanga amasoko.

Yakomeje avuga ko kandi mu basinye ku masezerano atari Gahakwa gusa, ahubwo hari abandi bakozi bagombaga kubanza kugenzura ko nta buriganya bwabaye mu gutanga isoko.

Ku bijyanye n’imashini yasanzwe mu murima we, ngo nta mugambi yari afite mu byo ubushinjacyaha bwita kunyereza ahubwo ko yahajyanywe muri gahunda isanzwe yo gufasha abahinzi kubona uko buhira. Ni muri urwo rwego yajyanywe mu murima we nubwo nyuma yaje kuhapfira ntikurweyo.

Umwunganizi we yavuze ko Dr Gahakwa akwiye kurekurwa akaburana ari hanze dore ko ngo dosiye imaze imyaka itatu ihari kandi ngo icyo gihe cyose nta kibazo na kimwe cyabayeho.

Yanavuze ko afite n’impamvu z’uburwayi bwa diabète ku buryo akenera kubonana na muganga kenshi kandi ashyizwe mu buroko byamugora kubonana na muganga cyangwa se kubona imiti.

Dr. Daphrose Mukankubito Gahakwa yarangije mu by’ubuhinzi muri Kaminuza ya Makerere mu 1979. Yakoze muri Minisiteri y’Ubuhinzi muri Uganda ashinzwe ubugenzuzi bw’imbuto. Nyuma yaho yaje kubona Impamyabumenyi y’Ikirenga mu Buhinzi mu 2001 yakuye muri Kaminuza ya East Anglia mu Bwongereza.

Mu Rwanda yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi (ISAR); yanabaye Umuyobozi Mukuru wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya RAB. Yabaye kandi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi, Minisitiri w’Uburezi n’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda.

Yabaye kandi Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Uburezi, HEC, mu gihe cy’imyaka itandatu.

Mu bijyanye n’ubushakashatsi mu buhinzi afite inyandiko zirenga 34 yanditse zigaruka ku bijyanye n’ibihingwa n’iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published.