DR Congo:Umukobwa wa Patrice Lumumba yibutse se watumye iki gihugu kigenga

POLITIKI
Sangiza iyi nkuru abandi

Kuwa 2 Nyakanga 2020

Ku nshuro ya 60 DR Congo yizizhiza ubwigenge nyuma y’uko Patrice Lumumba abaye Minisitiri w’intebe wa mbere w’iki gihugu ubwo hari tariki ya 22 Kamena 1960 ubwo babirinduraga ingoyi y’Ababiligi tariki ya 30 Kamena 1960.

Uyi mpirimbanyi mu bya politike Limumba Patrice iyo aba akiriho ubu aba agize imyaka 95 dore ko yavutse tariki ya 02 Nyakanga 1925, akaza gupfa yishwe arashwe nyuma yo kugambanirwa. Gusa n’ubwo yagambaniwe nyuma yahawe ishimwe nk’uwaharaniye ubwigenge bwa Congo.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko nubwo tariki ya 30 Kamena uyu mwaka Congo yijihije isabukuru y’imyaka 60 y’ubwigenge, Data Patrice Lumumba niwe wagize uruhare runini mu kugirango bigerweho.

Mukuvuga akamuri k’umutima Julienne yavuze ko papa we yashakaga kwerekana icyo abirabura bashobora kwikorera ubwabo.

Yagize ati: “Burya erega dukwiye gusubiza amaso inyuma tukibuka ko na mbere ibihugu bikomeye bitaragabagabana Afrika mu nama y’i Berlin 1885 izwi nka( Berlin conference) twari turiho kandi neza”.

Lumumba yishwe agambaniwe , araswa urufaya rw’amasasu, gusa abamwishe ntibaramenyekana.

Ati:”Burya birababaza iyo ubuze umubyeyi nyuma ukamenya ko yazize amaherere ndrtse n’agahinda kadashira’.

Yongeyeho ati:” Erega burya dufite ubushobozi,ubwenge ndetse n’umutungo kamere rero singombwa ko abazungu bakaje kudukorera kandi dufite byose nkenerwa nkuko na papa yabirwaniye akanabizira”.

Urupfu ry’uyu mu nya politiki rwababaje ibaga ku isi, binavugwa kenshi ko ariwe mwirabura wabayeho wa mbere ku mugabane wa Afrika dore ko ubu ari intwari ikomeye cyane muri Congo.

Lumumba yabirinduye ingoyi y’Ababiligi tariki ya 30 Kamena 1960.

Leave a Reply

Your email address will not be published.