DR Congo: Irangira rya Ebola, Mu burasirazuba bushyira amagepfo.

UBUZIMA
Sangiza iyi nkuru abandi

Repubulika y’Intwaro Rusange muri Congo yatangaje ko akarere k’uburengerazuba bw’icyo gihugu ubu hatakibarizwamo Ebola, inyuma y’amezi arenga abiri nta murwayi ubonetse.

Ibi kandi binatangazwa n’ishami rya ONU ryita ku buzima kw’isi (OMS/WHO) ryemeza ibyatangajwe na Dr Longondo Eteni, minisitiri w’ubuzima muri Congo.

Ibyo bitangajwe hashize iminsi igera kuri 40 nta wundi murwayi wa Ebola ubonetse mu ntara ya Kivu y’uburasirazuba hamwe na Ituri, zose ziri mu burasirazuba bushyira amagepfo ya Congo.

Umurwayi wa nyuma yaheruka kuvugwa ku wa 06 z’ukwa kane 2020

Umukuru w’ishami ryita ku buzima ku isi OMS muri Afrika Dr Matshidiso Moeti, avuga ko iyo ndwara yarwanyijwe muri ako karere kubera ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye hamwe n’abatuye igihugu.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru biciye ku ikoranabuhanga, Dr Moeti yagize ati: “Iki ni icyizere ko ubufatanye bushobora gutuma turwanya indwara z’ibyorezo”.

Kugira ngo icyorezo gitangazwe ko cyarangiye, biba nyuma yo kuba hashize iminsi 42 kuva umuntu wa nyuma avuye mu bitaro amaze gupimwa bagasanga atakirwaye.

Icyorezo cya Ebola cyadutse mu kwezi kwa munani 2018 ni cyo cyabaye icya kabiri gikomeye, aho abarenga 3400 banduye naho abarenga 2200 kirabahitana.

Nicyo cya mbere kandi cyadutse mu karere karimo intambara, aho ibitero birenga 420 byakozwe n’amatsinda y’inyeshamba ku bigo by’amavuriro, byatumye ingamba zo kurwanya icyo cyorezo bigenda bicumbagira.

Iyo nkuru ije nkiy’humure mu gihugu kandi gihanganye n’icyorezo cya coronavirus kimwe n’ibindi bihugu byose byo ku isi.

Tariki ya 01 Kamena, niho leta ya Congo yatangaje umurwayi wa mbere wa Ebola mu ntara ya Mbandaka.

Abantu barenga 2200 bahitanywe na Ebola mu karere k’uburasirazuba bushyira amajyepfo ya Congo

Leave a Reply

Your email address will not be published.