Dore ibyiciro ucamo nyuma yo gutandukana n’umukunzi wari warihebeye

URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Mu rukundo hari ibyiciro buri muntu wese anyuramo iyo amaze gutandukana n’umukunzi we gusa usanga bitewe n’imiterere cyangwa imitekerereze y’umuntu , umuvuduko w’ibi byiciro ugenda utandukana.

Ubusanzwe iyo umaze gutandukana n’umuntu mwakundanaga uca mu byiciro 5:

  1. Guhakana ko mwatandukanye

Iyo ugitandukana n’umuntu wakundaga ugerageza kwiyumvisha ko atari byo, ko bitabaye. Ugatangira no kumushakira impamvu zatumye yitwara uko yitwaye ndetse ukumva uracyafite ibyiringiro ko muzasubirana. Aha inshuti zawe zikweretse ko ibyo wibwira atari byo urazihakanya ukazumvisha ko zitabona uko ibintu bimeze.
Muri iki cyiciro ni bwo uhamagara uwo mumaze gutandukana ukanamwandikira buri kanya.

  1. Kwinginga

Muri iki cyiciro cya kabiri ni cya gihe utangira gukora uko ushoboye ngo musubirane. Ukamutera ubwoba ngo nta wundi azabona umeze nkawe, ukamwinginga, ukamusezeranya ko uzahinduka ndetse ukaniyambaza n’inshuti ngo zimukubwirire musubirane.

  1. Umujinya

Iki cyiciro cya gatatu wumva urakariye uwo wakuretse. N’ibyo yakundaga byose ukumva urabyanze. Aha nibwo utangira no kumuvuga nabi. N’iyo hari inshuti zawe ubonye ziri uvugisha wumva uzirakariye.

  1. Agahinda gakabije

Iyo umaze kubona koko ko ibyanyu byarangiye, ugera mu cyiciro aho wumva uhorana amarira hafi. Ugatangira kubura ibitotsi cyangwa ugasinzira cyane. Ugatakaza ubushake bwo kurya, cyangwa ugatangira kurya cyane.

  1. Kubyakira

Aha uba utagifite umujinya n’agahinda. Yego rimwe na rimwe ushobora kumva ubabaye cyangwa ukumva wicujije umwanya wawe wataye ariko ntago uba ugihangayikishijwe no gusubirana na we ahubwo utangira gukomeza ubuzima bwawe nk’ibisanzwe ndetse ugatangira kumva ushaka gusubira mu rukundo.

Ibi ni ibyiciro abantu bose banyuramo iyo bamaze gutandukana n’abakunzi babo. Niba byarakubayeho, nta gitangaza ahubwo tangira kwiyakira no gutangira ubuzima bushya.

Ivomo:www.Elcrema.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.