Dore uburyo 5 bwizewe watangamo ukanakira urukundo

URUKUNDO UTUNTU N'UTUNDI
Sangiza iyi nkuru abandi

Ese waba ujya wibaza niba umukunzi wawe akigukunda koko? Mu busanzwe ikiremwamuntu dutanga kandi tukakira urukundo mu nzira 5 zitandukanye:amagambo yemerera,ibikorwa byo kwitanaho,kwakira impano,guhana igihe cya nyacyo no gusabana imbonankubone.

1.Amagambo yemerera

Iyo amagambo yemerera ari yo nzira yawe ukoresha mu gutanga urukundo, aya magambo aba asa nkaho ari yo akubatse. Aha imivugire yawe yibanda ku kubwira umukunzi wawe ibyiza bye,kumutaka no gushima ibyo yagezeho. Kuvuga amagambo akakaye no kuvuga ku bibi by’umukunzi wawe bituma muhora mu ntonganya no kwishishanya.

2.Ibikorwa byo kwitanaho

Buri kintu umukunzi wawe akora ku bushake bwe agamije kugufasha kuruhuka, ni ikimenyetso cy’urukundo kuri wowe. Wumva witaweho iyo umukunzi wawe agushyuhirije amazi yo koga cyangwa akagutegurira ibyo kurya bya mu gitondo agutunguye. Ku rundi ruhande, kutuzuza amasezerano umukunzi yakwijeje no kugaragaza ubunebwe mu rukundo bituma wumva uciriritse imbere ye. 

3.Kwakira impano

Impano yatekerejweho neza umukunzi wawe aguhaye n’ubwo yaba nto, ituma wumva uri uw’ikirenga mu rukundo. Impano zivugwa hano si ngombwa ngo bibe ari ibintu bihambaye, kuzanira umukunzi utwo kurya tworoheje uzi akunda nka ‘snacks’ nyuma y’umunsi yagizemo akazi kenshi cyangwa kumwumvisha indirimbo akunda, bituma aruhuka kandi akabika icyo gikorwa ku ndiba y’umutima we.

4.Guhana igihe cya nyacyo

Nta kintu kigaragariza umuntu ko akunzwe nko kubona mugenzi we ahora amutega amatwi akanamugenera igihe gihagije. Iyo umukunzi wawe muri kumwe ahari koko,atarangariye kuri mudasobwa ye cyangwa telefoni, bituma wumva ko uri uw’agaciro koko. Iyo umukunzi wawe ataguha umwanya cyangwa mwaba muri kumwe akaba yibereye mu bindi, bituma wumva ko uri wenyine mu rukundo.

5.Gusabana imbonankubone

Iyo abakunzi bafatanye mu biganza,bahoberana,basomana,barebana mu maso n’utundi dukorwa tworoheje ni inzira nziza yo kwereka urukundo umukunzi wawe.  Uyu mubano mwiza wo gusabana mwegeranye utanga umutuzo n’ibinezaneza, nyamara kutikoza umukunzi wawe byo birema intera hagati yanyu no kutizerana.

Ivomo:www.familycentre.org

Leave a Reply

Your email address will not be published.