Dore inama zagufasha kwirinda umubyibuho ukabije

UBUZIMA UTUNTU N'UTUNDI
Sangiza iyi nkuru abandi

Kubyibuha cyane usanga hari abantu bibangamira bikanabatera ipfunwe. Ubusanzwe umubyibuho ukabije (obésité) ni indwara yo kugira ibinure byinshi birenze ibikenewe mu mubiri bituma umuntu abyibuha cyane. Reka uyu munsi tuvuge ku buryo umuntu yakwirinda umubyibuho ukabije:

  1. Irinde guhangayika cyane

Iyo umuntu ababaye cyangwa arakaye, bishobora kumutera gusonza buri kanya, ari nako arya inshuro nyinshi kandi akenshi ugasanga ibyo biryo abantu bakunze gufata buri kanya ari bya bindi byihuse(fast food), kuko nta mwanya baba bafite wo gutegura ifunguro rikungahaye ku ndyo yuzuye. Ibi biryo bitegurwa mu buryo bwihuse ni bibi ku mubiri.

  1. Tandukana no kurya urangaye

Mu gihe cyo kurya, ni byiza ko ibindi byose ubyirengagiza ukabanza ukarangiza ibyo urimo. Iyo rero uri gufungura urangariye muri telefone, televiziyo cyangwa se ikindi, bishobora gutuma urya cyane. Ubushakashatsi bwa ‘American Journal of Clinical Nutrition’ buvuga ko abantu barya barangaye biyongeraho 50% by’ibinure bitewe n’uko muri uko kurangara baba bariye ibiryo byinshi.

3.  Irinde kurya vuba vuba

Kurya wihuta cyane bitera igifu gukora buhoro, bigatuma ibiryo bitinda gusohoka mu mubiri. Umuntu byibura akeneye kurya iminota 20, agakoresha amenyo akanjakanja ibiryo kandi yitonze kuko bifasha igifu gusya ibintu bidakomeye, maze bikarangira vuba umubiri ukaruhuka.

  1. Irinde kurya umunyu mwinshi

Umunyu mwinshi ukunze gutera indwara zitandukanye nk’umuvuduko w’amaraso, umutima tutibagiwe no kongera ibinure mu mubiri. Ni byiza ko ushyira umunyu ukoze mu biryo, waba na muke ukabyirengagiza kuko kuwuminjira mu biryo na byo byagutera izo ndwara tumaze kuvuga.

  1. Irinde kugira amafunguro usimbuka

Niba ufite igihe gito kandi ibyo gukora bikiri byinshi, shakamo iminota yo kurya kuko birakenewe. Iyo utariye wenda nk’ibiryo bya mu gitondo cyangwa ibya kumanywa, bishobora gutuma ninjoro urarikira kurya byinshi, kandi umubiri uba ukeneye ibiryo byoroshye  bituma igogora rikorwa neza maze umubiri ukaruhuka.

  1. Cika ku ngeso yo kurya ugahita uryama

Kurya ugahita uryama si byiza kuko ushobora kurya ibiryo birimo amavuta menshi cyangwa isukari irenze urugero bikabuza umubiri gukora neza. Ni byiza rero ko umuntu apanga amasaha yo kuriraho buri gihe, cyane cyane ninjoro akabanza akicara agatuza kugira ngo bitagongana n’amasaha yo kuryama.

  1. Irinde kuryama amasaha adahagije

Kuryama amasaha make cyangwa kutagira igihe gihoraho cyo kuryama bitera akajagari kenshi mu mubiri. Bituma imisemburo idakora neza, kurya ntuhage ndetse byanatera umubyibuho ukabije.

  1. Kunda kunywa amazi menshi

Kutanywa amazi bituma impyiko zikora gahoro ndetse imyanda iri mu mubiri ntibone uko isohoka. Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko umuntu agomba kunywa litiro ebyiri z’amazi ku munsi. Umuntu udashaka kubyibuha cyangwa ushaka guta ibiro agirwa inama yo kunywa amazi menshi, akanirinda kunywa imitobe irimo isukari,itari umwimerere ndetse n’inzoga nyinshi.

  1. Kora imyitozo ngororamubiri

Ikoranabuhanga ryavumbuwe ngo ritworohereze ubuzima ariko hari ubwo rikoreshwa nabi ntiribukomeze gusa ahubwo rikanabuteza ibibazo. Hari abantu bakunda kugenda mu modoka aho bagiye hose ugasanga umubiri ntugikora neza kuko bahora bicaye. Ibi bituma ibinure byiyongera bikarenga urugero kuko umubiri utaba ukoresha n’ibyo usanganywe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.