Dore inama 4 zagufasha kuruhuka neza

UBUZIMA
Sangiza iyi nkuru abandi

Mu buzima bwa muntu, abaho ashakisha ibimufasha kubaho neza ndetse n’ibizamubeshaho mu gihe kizaza. Ku manywa muntu aba ari mu bikorwa bitandukanyea,bwakwira akaruhuka kugira ngo n’umunsi ukurikiyeho azajye gukora afite imbaraga.

Muri uku gukora cyane kw’ikiremwamuntu ariko hari benshi babura umwanya wo kuryama bitewe n’akazi kenshi, gusa ibi si byiza ku buzima kuko umuntu aba agomba kuryama amasaha ahagije.  Reka uyu munsi tuvuge ku byagufasha gusinzira neza no kugira ibitotsi byiza:

1.Gabanya kuryama amasaha menshi  ku manywa

Bitewe n’umunaniro wavanye mu kazi, ushobora kumva ushaka kuryama kandi rwose birafasha. Icyo wakwirinda ni ukuryama igihe kirekire, kuko byakubuza kubona ibitotsi ninjoro. Ushobora kuryama iminota 15 cyangwa se 30 ariko si byiza kurenza isaha.

  1. Wigira ibyo kunywa n’ibyo kurya ufata mbere yo kuryama

Irinde ibinyobwa birimo caffeine nk’ikawa mbere yo kuryama kuko bitera umubiri gukanguka, kandi birumvikana uba ushaka gusinzira. Ntukarye ibitera imbaraga kandi ugiye kuryama kuko ubusanzwe tubirya ngo tugire imbaraga zo gukora.

  1. Ryama amasaha adahindagurika kandi ahagije

Ntugakunde gukora cyane ngo wiyibagirwe. Umubiri ukenera kuruhuka ngo tugire ubuzima bwiza. Kora, ubundi ugire amasaha yo kuryama, kandi ujye uhora uryama kuri ayo masaha. Ntugahindure amasaha uryamira bituma ubwonko bujagarara ukaba wabura n’ibitotsi. Byibura ntukaryame amasaha ari munsi y’umunani. Kuryama ukaruhuka binagufasha kuzakora akazi k’umunsi ukurikiyeho neza.

  1. Shaka ikintu kikunaniza mbere yo kuryama

Niba umaze igihe kinini ku buriri utarasinzira, byuka urebe akantu ukora kakunanize maze niwumva ibitotsi bije uryame. Kandi byaba byiza uzimije urumuri rwose mu cyumba uryamyemo kuko rubangamira ibitotsi.
Iyemeze ikintu uzajya ukora mbere yo kuryama. Wasoma igitabo, waririmba, wakumva indirimbo zituje  cyangwa ukandika. Ibi bigufasha gisinzira nta kibazo ufite, dore ko biba byakwibagije ibibazo wiriwemo.

Nubona uryama akenshi ukabura ibitotsi, menya ko hari ikibazo ujye kureba muganga kandi azagufasha hagire impinduka ziba ku buzima bwawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.