Dore impamvu bamwe mu bagore bakunda abagabo babyibushye

URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Mu gutoranya umukunzi, abagore bagira byinshi bagendaho bitewe n’icyo buri wese akunda. Hari abareba imiterere y’umubiri, isura, imico, idini, inkomoko, imitungo n’ibindi bitandukanye.

Abagore bakunda abagabo b’igihagararo hari byinshi bahuriraho baba bagendeyeho bakunda mwene aba bagabo, gusa ibi ntibibujije ko hari n’abikundira abagabo b’urubavu ruto.

Dore impamvu zitera bamwe mu bagore gukunda abagabo babyibushye:

  1. Bakeka ko babayeho neza

Abasore babyibushye bazwiho kuba bagira ubuzima bwiza kuko abakobwa baba bazi ko barya neza kandi bakarya ibiribwa bikungahaye. Baba bibwira ko babaho mu buzima bwiza ari nabwo butuma bakura vuba. Abakobwa bazi ko umusore ubyibushye aba afite umubiri ukora neza ku buryo ibyo ariye byose bimugwa neza bigatuma umubiri wabo ubyibuha.

Hari imyumvire ivuga ko abantu bananutse baba bafite inzoka nyinshi mu mibiri yabo ku buryo badashobora gukura neza. Hari n’abavuga ko abananutse bagira umushiha ugereranyije n’ababyibushye.

  1. Bibwira ko bafite imitungo

Abantu bakunze kwishyiramo ko ntavmuntu ubyibushye udafite amafaranga. Iyo bigeze ku bakobwa rero ho biba akarusho, baba bazi ko abasore babyibushye babikomora ku kuba bafite amafaranga, mbese babasha kurya iraha bashaka ryose. Hari abibwira ko umuntu unanutse, umwe bavuga ko adashyira amaraso ku mubiri abiterwa no kuba ahangayikira gushaka amafaranga ntanayabone.

  1. Bababonamo uburinzi

Hari abagore bakunda kugendana n’abasore babyibushye bibwira ko ingano yabo ituma abantu bababona nk’abatinyitse, bityo hakaba nta kintu cyabahungabanya. Imbaraga babakekaho rero zituma babemerera urukundo batagize andi mananiza babashyizeho.

  1. Abasore babyibushye bagaragara nk’abizerwa

Abakobwa bagira imyumvire ko umusore ubyibushye yita cyane ku mafaranga ndetse akaba atabona umwanya wundi wo guhemuka, kuko anyuzwe n’ibyo afite n’uko ari. Abagore baba bumva ko umusore ubyibushye atari nka ba bandi birirwa aha ejo bakaba bari ahandi kubera kugenda bahigahiga ubuzima, ari nako bamwe basiga bahemutse. Abagore bakunda abasore b’abizerwa kuko aba yumva ko ubyibushye ntacyo yahemukira adafite.

Src: news.phxfeeds

Leave a Reply

Your email address will not be published.