Dore impamvu abakobwa badasubiza ubutumwa bwawe kuri Facebook na Whatsap

URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Ni kenshi usanga abasore bandikira abakobwa ku mpuga nkoranyambaga nka Facebook, Whatsap, Instagram n’izindi ariko ugasanga ntibabasubije cyangwa banabasubiza bakabikiza ubona ko batifuza gutindana na bo.

Hari impamvu nyinshi zitera abakobwa n’abagore gukora ibi, wenda zishingiye ku ifoto yawe itabanyuze cyangwa uko basanzwe bafata abahungu muri rusange.

Dore zimwe mu mpamvu zituma ubutumwa bwawe busomwa ntibusubizwe cyangwa busubizwa byo kwikiza:

  1. Kubaza ibibazo byinshi

Igihe utangiye ibiganiro n’umukobwa cyangwa umugore mushya, si byiza ko umuhata uruhuri rw’ibibazo. Ibi igitsina gore kibifata nk’igikorwa cy’ubutasi no kuba waba ufite uwagutumye bityo bakagusubiza bitonze cyangwa bakakwihorera.

  1. Kwihutira kumusaba amafoto y’ubwambure bwe

Niba mumaze guhana ubucuti, genda gake. Kuba yemeye gutangira gucata nawe ntibivuze ko aciriritse ku rwego wamwaka amafoto y’ubwambure bwe. Nta mukobwa wifuza kubona umuntu umusuzugura amwaka bene ayo mafoto. Niba udashaka ko akuboroka muganirize nk’inshuti nawe azakubaho inshuti mujye muganira.

  1. Amafoto ya kera ufite muri Alubumu ya Facebook

Akenshi umukobwa muvuganye bwa mbere , yihutira kureba amafoto yawe ngo amenye neza uwo bagiye kuganira. Iyo asanzeho amafoto yawe ya kera ukigowe n’ubuzima, akongera akabona amashya umeze neza wifotoreje ku nyubako cyangwa ku modoka, ishusho y’uwo wari we kera ni yo aha agaciro. Gerageza usibe amafoto ya kera kuko ashobora kwitambika ikiganiro cyanyu.

  1. Kuba ufite uburanga

Abasore bagaragara nk’aho ari beza abakobwa babafata nk’abashukanyi bakinisha imitima y’abakobwa benshi. Umukobwa ntaba ashaka no kuguha akanya na gato ngo adashiduka wamushutse ukamwigarurira, bityo ni yo mpamvu atagusubiza. Aba atekereza ko ufite umurongo muremure w’abakobwa bakuriho bityo ko binakorohera gukina n’imitima yabo. Iyo abona uri ibogari cyane aguhungira kure ntiyirirwe anasubiza ubutumwa bwawe yirinda kubabara.

  1. Kumutota ubutumwa

Hari abasore usanga batazi kugenzura imyandikire yabo ku mbuga nkoranyambaga. Aha ni hamwe usanga ari muri ‘Hi’, nyuma y’iminota itanu udasubije akongera ngo ‘hello’, ese ko utavuga n’ibindi byo guhatiriza.

Zirikana ko abakobwa bose ubona ku mbuga nkoranyambaga bataba bariyo byo kwinezeza. Bamwe babona ikibatunga wenda kuko bakoreye kuri Facebook wowe ukazana ibyo kumutesha umurongo n’umwanya yahaye akazi ke muri za ndamutso zawe.

Niba umusuhuje, fata akanya nawe umureke afate igihe cyo gusubiza. Niba ugarutse nk’ejo ukabona ntarasubiza, ongera umuramutse utuze. Niko abasore biyubaha bakabaye babikora kurenza bamwe usanga agusuhuza waba utaramusubiza akagaruka ati ‘uriyemera’ umuntu aragusuhuza ukamwihorera. Ibyo kumuha uruhuri rw’indamutso mu munota umwe ataranasubiza iya mbere ni ukwitesha agaciro no guhatiriza bikabije.

  1. Kuba utazi kwiyitaho

Burya nta mukobwa wakwishimira kuzabyara umwana mubi cyangwa ujagaraye. Niba uri umusore uzi ko udakeye haranira gusa neza mu myambarire no mu myitwarire.
Niba ukeneye ko umukobwa mwiza asubiza ubutumwa bwawe igaragaze nk’umuntu ushoboye. Ntibisaba guhindura isura yawe mbi ahubwo bisaba kwitwara mu buryo bukurura buri wese kabone n’ubwo isura yawe itaba ibakurura.

  1. Kuvuga menshi no kutamenya uwo ri we

Ubusanzwe abakobwa bakunda abasore biyubaha kandi bambara bakaberwa. Niba ushaka kubona ‘likes’ nyinshi n’abakobwa bagusaba ubucuti, iyambarire twa twenda ukunda igihe wifotoza. Ibyo ushyira ku mbuga nkoranyambaga, yaba amagambo cyangwa amafoto, hari icyo bisigira abakobwa muganira.

  1. Irinde koherereza abakobwa amafoto wambaye ubusa

Si abakobwa bose babikunda kubona ubwambure bw’abasore. Gerageza kuba mukuru no kwitwararika cyangwa wisange abakobwa bakuborotse. Niba ari ibyo ugambiriye, banza umenye neza amatsinda abikunda ube ariyo winjiramo kuko kuri facebook haba hari amatsinda y’ingeri zose zaba inzima n’izipfuye.

  1. Kwandika mu ndimi z’amahanga utanashoboye

Reba ibyo wanditse neza ndetse ubishungure mbere yo kubyohereza kabone nubwo byagusaba inkoranyamagambo. Niba ari icyongereza ushoboye kwandika neza cyandike, niba utakizi kandi wikwibeshya ucyandika.

Niba unazi indimi wigerageza gukoresha amagambo akomeye ngo umwereke ko ukaze kuko bizangiza uburyo yifuzaga kukumvamo. Koresha amagambo yoroshye kandi arasa ku ntego kugira ngo woroshye ikiganiro kinabashimishe mwembi.

  1. Kuvugiraho ikikugenza

Si byiza ko umukobwa wamwakiriza ibyifuzo byawe mutaramenyana byigiye imbere. Interuro nka ‘Ndashaka ko tuba inshuti’ zumvikana nabi mu matwi y’umukobwa ukikwemerera ubushuti kuri Facebook ndetse ahita abona ko utari umukinnyi mwiza mu mukino ushaka kwishoramo.

Niba ushaka ko umukobwa usobanutse akuganiriza kuri Facebook, itware nk’umuntu usobanutse nawe. Gerageza kwirinda kubaza utubazo tudafite gahunda kuko byereka abantu ko uri indondogozi.

Ivomo:PlanetNews

Leave a Reply

Your email address will not be published.