Dore ibyiza byo kurota inzozi mbi utaruzi

UBUZIMA
Sangiza iyi nkuru abandi

Inzozi ziteye ubwoba icyo abenshi bita inzozi mbi, byagaragajwe n’ubushakashatsi mu bya siyansi ko ubusanzwe ari nziza haba ku bwonko no ku mubiri.

Ese kurota inzozi mbi ni iki?

Inzozi mbi kimwe n’izindi nzozi zibaho ku bw’imikorere y’ubwonko akenshi iba ica amarenga y’ibyabaye,ibiri kuba cyangwa ikanahanura ibizaba.

Urubuga, everydayhealth.com, ruvuga ko inzozi mbi ari izigutera ubwoba,igihunga cyangwa kumva uhangayitse. Ubu bwoko bw’inzozi uwabugize akenshi abyuka yibuka inzozi zose cyangwa igice kinini kizigize.

Dore impamvu 5 zikwereka ko icyo abantu bita kugira inzozi mbi, bifitiye akamaro muntu:

  1. Inzozi mbi zituma wumva umerewe neza

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye buvuga ku ngaruka nziza z’inzozi mbi. Inzozi mbi zigisha ubwonko uburyo bwo guhangana n’umunaniro ukabije ndetse no gucanganyikirwa. Ubu bushakashatsi buvuga kandi ko igihe uri kubara inkuru y’ibyo warose, biha ubwonko imbaraga zo kwirengagiza no kwikuramo ubwoba.

Nubwo ibi bisa nk’ibiteye ubwoba, ngo iyo ubyutse wibuka neza neza ibyo warose bibi bituma ushaka inzira zo kwisohora mu kibazo.

  1. Inzozi mbi zigirira umumaro umubiri wacu

Ikindi kintu gitangaje,nuko inzozi mbi ngo ari nziza ku mubiri w’umuntu. Akenshi inzozi mbi zikunze kubaho igihe umuvuduko w’amaraso ava mu bwonko ajya mu mitsi no mu bindi bice by’umubiri wagabanutse.

Nubwo inzozi mbi zitishimirwa, zifite umumaro wo kuba zatuma ikwirakwira ry’amaraso mu mubiri rigenda neza.

  1. Inzozi mbi zigisha umuntu guhangana n’ibikomeye

Ubundi bushakashatsi ku nzozi mbi, bwagaragaje ko ari umwarimu mwiza wigisha muntu guhangana n’ibikomeye. Nk’uko bigara mu ngingo ya 1, inzozi mbi zifasha umuntu kwiga inzira yo guhangana n’ibikomeye, ubwoba ndetse no kwiga kwirengagiza.

  1. Inzozi mbi zishobora gutuma ubasha gushyira amarangamutima hanze

Abashakashatsi bavuga ko inzozi mbi zifasha uwazirose kuba yashyira amarangamutima n’uko afata ibintu hanze. Ibintu uba warahishe mu mutima cyangwa ibyo wagiriraga ubwoba kugaragaza, inzozi mbi zishobora kugufasha kubishyira hanze bityo ukabasha kuruhuka. Igihe warose inzozi mbi ntugaterere iyo ahubwo jya ugenzura neza urebe ibyo warose maze ugerageze gukwega icyo bishushanya n’icyo bishaka guteza cyangwa gukemura mu buzima bwawe.

Gusobanura ibyatubayeho mu nzozi bitanga amahirwe yo kongera gutekereza ku byadushyushyaga umutwe.

  1. Inzozi mbi zaguhishurira ukuri kwabaye cyangwa kw’ibigiye kuba

Abashakashatsi bagaragaje ko akenshi ku bantu bahuye n’ihungabana, inzozi mbi zabo zigaruka ku byo babonye cyangwa ku byo bagiye kubona.

Kuri iyi ngingo, iyo urose ibiteye ubwoba byakubayeho biba ari bibi ku ruhande rumwe ariko bikaba byiza ku rundi kuko bigufasha kwibuka,kubabarira no kwigira ku byabaye. Iyo urose ibibi bizakubaho, bigutera kwitegura no gushakisha inzira yo kwirinda ko icyo warose cyaba ukuri koko.

Leave a Reply

Your email address will not be published.