Dore iby’ingenzi byagufasha kwiyibagiza umuntu utakigukunda

URUKUNDO
Sangiza iyi nkuru abandi

Mu rukundo hari ibihe bigera abakundana bakagenza make ndetse bakanabivamo burundu rwose. Muri babiri bakundanaga hari ubwo batarekurira rimwe bikagora uyu cyangwa uriya kwikuramo mugenzi we. Ibi bituma habaho gukomeza guhatiriza wizeye ko azagera aho akagukunda akakugarukira. Nyamara bishobora kuba ari uguta umwanya ukazasanga uri kwibabaza kurushaho.

Mu gihe ukeka cyangwa uzi neza ko uwo ukunda atagukunda, dore uburyo bwagufasha kureka gukomeza kumutaho umwanya:

  1. Muhungire kure

Niba musanzwe mukunda kugira ahantu henshi muhurira, uba ugomba kwirinda ko mukomeza guhura. Niba umubonye ku mbuga nkoranyambaga wirinda kumwandikira kuko we aba yumva ko uri kumutesha umutwe. Rimwe na rimwe agufata nk’aho nta bwenge ugira, uri umuntu w’intumva.

  1. Wikomeza kwiremamo icyizere

Iyo ukunda umuntu nka gutyo usanga hari n’ubwo ukomeza kwiremamo icyizere wibwira ko azagera aho akagukunda. Icyo cyizere ni cyo kikubuza gukomeza urugendo rwawe ugatakaza umwanya wawe ushakisha ibyo wakora ngo agukunde kandi akenshi ntibikunda.

Hari n’ababa bazi ko uwo bakunda akundana n’undi bagatangira kubateranya bavuga nabi abakunzi babo kugira ngo bakunde babange na bo babone umwanya mu mutima wabo. Uko wiha icyizere rero bikubuza gutera intambwe ahubwo ugasanga utangiye gutekereza n’imigambi itari myiza.

  1. Irinde ibintu byose bimukwibutsa

Hari ubwo ufata umwanzuro ukavuga ko utazongera kumuhamagara ariko wareba muri telefoni yawe ukabona nimero ye ukisanga wamuhamagaye. Bibaye byiza rero wajya usiba ibintu byose bishobora kumukwibutsa kuko bigira uruhare mu gutuma wumva warafashwe na we kandi mu by’ukuri we atanagutekereza na gato.

Shaka ibikurangaza kandi bikunezeza. Shaka umwanya ujye utemberana n’inshuti ku buryo uri buze kubona umwanya wo kwishima, binakurinde kuza guheranwa n’ibitekerezo byibanda ku muntu utagukunda. Wareba filimi zagufasha gusohoka muri ibyo bihe, ugasoma ibitabo n’ibindi bintu bituma uhugenza intekerezo.

  1. Igirire impuhwe kandi wikunde

Hari bamwe usanga barinjiye mu rukundo ku buryo nawe yiyibagirwa ubwe. Bamwe banga kurya kuko batabona ibyo bifuza mu rukundo abandi bakigunga n’ibindi. Geregeza kwikunda kuko nta wundi muntu uzagukunda nk’uko wikunda. Kwikunda uzabifashwamo no kwiha agaciro, ukamenya ibyiza ufite, impano ufite n’ibindi bintu byagufasha kwigirira icyizere.

Kuba wakwisanga uri mu rukundo n’umuntu utagukunda rimwe na rimwe ushobora kuba yarakubeshye ko muri kumwe, birababaza ndetse bikagorana kubyikuramo, ariko icy’ingenzi ugomba kumenya ni uko ubuzima bukomeza. Haranira kubisohokamo ureke guta umwanya no kwiyangiza.

Ivomo: www.Elcrema.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.